Mu mugi wa kigali ahazwi nka Nyabugogo Umukobwa mu mwambaro w’ubururu yahawe urw’amenyo kubera kugaragaza ibice bye by’imiterere bamwe bakavuga ko yambaye ubusa
Bamwe bavugije induru abandi bifata ku munwa kubera uyu mukobwa wavugirijwe induru n’abantu uruvunganzoka bavuga ko yambaye ubusa
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye harimo gucicikana videwo igaragaza umukobwa wari wambaye agakanzu kagufi k’ubururu yashungerewe n’abantu benshi muri Nyabugogo bari bahuruye bavuga ko yambaye ubusa abandi baboneraho umwanya wo kunenga agakanzu yari yambaye.
Uyu mukobwa w’igitsinagore yagaragaye atishimirwa n’ababyeyi b’igitsinagore bagenzi be bakaba bavuze ko uyu mukobwa abatesheje agaciro ndetse bakomeza banasaba urubyiruko rw’abakobwa kugaruka ku muco wo kwisubiza icyubahiro no kwambara bakikwiza.