Ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe serivisi z’Ubutaka mu Karere ka Nyagatare, Umuyobozi w’Intara y’iburasirazuba CG Emmanuel GASANA ari kumwe n’umuyobozi w’aka Karere bibukije abayobozi bashinzwe ubutaka gutanga serivisi nziza kuko ngo utazabikora azahanwa bikomeye.
Ibi byagarutsweho kur’uyu wa 8 Nzeri 2022 ku cyicaro cy’Akarere ka Nyagatare ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe serivisi z’ubutaka.
Ni igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro n’umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel GASANA wasabye abayobozi bashinzwe serivisi z’Ubutaka gushyashyanira umuturage bamuha serivisi nziza.
Urugero ni nk’abayobozi bagaragaza gutinza ibyangombwa by’Ubutaka aho CG Gasana yavuze ko uyu muco ugomba gucika ndetse yongeraho ko izi serivisi zitakagombye kongera kurenza ukwezi kose umuturage atarabona icyangombwa cye mu gihe yujuje ibisabwa.
Agira ati:” Twahisemo gushyashyanira umuturage, niyo mpamvu rero dusabwa gukora igishoboka cyose kugira ngo icyo abona akibonere ku gihe, ndasaba ko nta muturage uzongera kurenza ukwezi kose atarahabwa icyangombwa cye cy’ubutaka, mukimwimira iki niba yujuje ibisabwa? Abayobozi bazongera kugaragarwaho n’imyitwarire itari myiza mu guha serivisi abaturage by’umwihariko muri serivisi zirebana n’ubutaka azabihanirwa kuko tugomba gukora ibyatuma umuturage agera ku iterambere n’imibereho myiza.”
Ni ibintu byagarutsweho kandi na KABAGAMBA Wilson, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere wavuze ko bene aba bayobozi bazajya bagaragarwaho no gutanga serivisi mbi bazajya bafatirwa ibihano birimo no kwirukanwa.
Agira ati:” Si n’abatanga serivisi mbi mu birebana n’ubutaka gusa ahubwo n’ahandi hose mu Karere kacu ugaragaweho gutanga serivisi mbi wese arahanwa, ntituzihanganira rero uwariwe wese uzagaragarwaho no gutanga serivisi mbi”.
Asoza asaba abaturage gutanga amakuru mu gihe byaba bigaragaye ko hari uwahawe serivisi atishimiye ariko akanahamagarira abayobozi by’umwihariko abari muri serivisi z’ubutaka gushyashyanira umuturage baharanira ko ibibazo byabo birangira kandi neza.
Ni igikorwa cyaranzwe no kuba bamwe mu baturage bari bafite ibibazo birebana n’ubutaka bagiye babigeza ku muyobozi w’Intara y’Iburasirazuba hamwe n’abandi bayobozi bakabishakira umuti ibindi bagatanga umurongo bizakemukamo.
Ukwezi kwahariwe serivisi z’ubutaka mu karere ka Nyagatare kwatangiye kur’uyu 08/Nzeri-07/10/2022 mu nsanganyamatsiko igira iti:”Dushyashyanire Umuturage, dutanga serivisi nziza z’Ubutaka ku bazikeneye”bikaba biteganyijwe ko icyi gikorwa kizagera mu mirenge yose uko ari 14 nk’uko umuyobozi w’Aka Karere GASANA Stephen yabitangaje.
Bimwe mu bibazo byagarutsweho ni nk’ibijyanye n’iby’abaturage batinze kwibaruzaho ubutaka, iby’abaturage bagiye babura ibyangombwa kubera amakosa ajyanye n’imyirondoro iri ku ndangamuntu zabo, iby’abaturage basaba ibyangombwa ariko n’abayobozi ntibihutishe serivisi cyangwa ngo basobanurire abaturage impamvu byatinze n’ibindi,….


