Friday, March 24, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home AMAKURU

Nyagatare: Abayobozi batanga serivisi mbi mu butaka akabo kagiye gushoboka

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/09/09
in AMAKURU
0
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe serivisi z’Ubutaka mu Karere ka Nyagatare, Umuyobozi w’Intara y’iburasirazuba CG Emmanuel GASANA ari kumwe n’umuyobozi w’aka Karere bibukije abayobozi bashinzwe ubutaka gutanga serivisi nziza kuko ngo utazabikora azahanwa bikomeye.

Ibi byagarutsweho kur’uyu wa 8 Nzeri 2022 ku cyicaro cy’Akarere ka Nyagatare ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe serivisi z’ubutaka.

IZINDI NKURU WASOMA

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

Ni igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro n’umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel GASANA wasabye abayobozi bashinzwe serivisi z’Ubutaka gushyashyanira umuturage bamuha serivisi nziza.

Urugero ni nk’abayobozi bagaragaza gutinza ibyangombwa by’Ubutaka aho CG Gasana yavuze ko uyu muco ugomba gucika ndetse yongeraho ko izi serivisi zitakagombye kongera kurenza ukwezi kose umuturage atarabona icyangombwa cye mu gihe yujuje ibisabwa.

Agira ati:” Twahisemo gushyashyanira umuturage, niyo mpamvu rero dusabwa gukora igishoboka cyose kugira ngo icyo abona akibonere ku gihe, ndasaba ko nta muturage uzongera kurenza ukwezi kose atarahabwa icyangombwa cye cy’ubutaka, mukimwimira iki niba yujuje ibisabwa? Abayobozi bazongera kugaragarwaho n’imyitwarire itari myiza mu guha serivisi abaturage by’umwihariko muri serivisi zirebana n’ubutaka azabihanirwa kuko tugomba gukora ibyatuma umuturage agera ku iterambere n’imibereho myiza.”

Ni ibintu byagarutsweho kandi na KABAGAMBA Wilson, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere wavuze ko bene aba bayobozi bazajya bagaragarwaho no gutanga serivisi mbi bazajya bafatirwa ibihano birimo no kwirukanwa.

Agira ati:” Si n’abatanga serivisi mbi mu birebana n’ubutaka gusa ahubwo n’ahandi hose mu Karere kacu ugaragaweho gutanga serivisi mbi wese arahanwa, ntituzihanganira rero uwariwe wese uzagaragarwaho no gutanga serivisi mbi”.

Asoza asaba abaturage gutanga amakuru mu gihe byaba bigaragaye ko hari uwahawe serivisi atishimiye ariko akanahamagarira abayobozi by’umwihariko abari muri serivisi z’ubutaka gushyashyanira umuturage baharanira ko ibibazo byabo birangira kandi neza.

Ni igikorwa cyaranzwe no kuba bamwe mu baturage bari bafite ibibazo birebana n’ubutaka bagiye babigeza ku muyobozi w’Intara y’Iburasirazuba hamwe n’abandi bayobozi bakabishakira umuti ibindi bagatanga umurongo bizakemukamo.

Ukwezi kwahariwe serivisi z’ubutaka mu karere ka Nyagatare kwatangiye kur’uyu 08/Nzeri-07/10/2022 mu nsanganyamatsiko igira iti:”Dushyashyanire Umuturage, dutanga serivisi nziza z’Ubutaka ku bazikeneye”bikaba biteganyijwe ko icyi gikorwa kizagera mu mirenge yose uko ari 14 nk’uko umuyobozi w’Aka Karere GASANA Stephen yabitangaje.

Bimwe mu bibazo byagarutsweho ni nk’ibijyanye n’iby’abaturage batinze kwibaruzaho ubutaka, iby’abaturage bagiye babura ibyangombwa kubera amakosa ajyanye n’imyirondoro iri ku ndangamuntu zabo, iby’abaturage basaba ibyangombwa ariko n’abayobozi ntibihutishe serivisi cyangwa ngo basobanurire abaturage impamvu byatinze n’ibindi,….

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel GASANA
KABAGAMBA Wilson, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare
Umuyobozi w’AKarere ka Nyagatare GASANA Stephen

 

 

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023
1.4k
HOME

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023
1.4k
HOME

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023
1.4k
HOME

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023
1.5k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023

Ntibisanzwe! Umukobwa mwiza yaciwe amamiliyoni kubera kubenga

March 15, 2023

Ifoto y’Umunyamakuru Phil Peter yateye benshi gushimira Imana kubera uko imeze

March 15, 2023

Rwanda: Abarimu barabyinira ku rukoma, Abanyamakuru bicira isazi mu maso

March 14, 2023

Birababaje, Ubugome bukomeje gufata indi Ntera mu Rwanda

March 13, 2023

Kigali : Le CICR s’engage à respecter ses principes fondamentaux

March 10, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In