Sunday, March 26, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

Nyagatare: Umunyamakuru wa Radio&TV Flash yahondaguwe n’abagizi ba nabi

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2023/03/01
in HOME, AMAKURU, MU RWANDA
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Umunyamakuru wa Radio na Television Flash witwa John Gumisiriza yatezwe n’abagizi ba nabi baramuhondagura baramukomeretsa gusa ku bw’amahirwe akaba agihumeka umwuka w’abazima aho yahise ajyanwa kwa muganga akaba ari kwitabwaho n’abaganga

Ubuyobozi bwa Radio&TV Flash mu Karere ka Nyagatare bwabwiye Taarifa dukesha iyi nkuru ko mu ijoro ryo kur’uyu wa Kabiri taliki 28, Gashyantare, 2023 abagizi ba nabi bateze umunyamakuru wabo witwaga John Gumisiriza bamukubita ikaro mu mutwe arakomereka cyane.

IZINDI NKURU WASOMA

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

Issa Kwigira uyobora abanyamukuru bakorera icyi gitangazamakuru mu karere ka Nyagatare yatangaje ko uriya munyamakuru byamubayeho ubwo yari atashye avuye gukora ikiganiro ahagana saa yine z’ijoro.

Agira ati:“Nk’umuyobozi we namukurikiranaga, yarangije ikiganiro arataha nk’uko bisanzwe ariko twaje kumva badutabaje ko yakubiswe n’abagizi ba nabi bakamukomeretsa bikomeye.”

Akimara gukubitswa n’abo bagizi ba nabi yahise ajyanwa mu bitaro bya Nyagatare.

Bivugwa ko uyu musore yakubitiwe hafi y’akagezi k’Uumuvumba ahegereye gato station ya Polisi.

Kwigira Issa avuga ko Gumisiriza yatatse akabura umutabara kubera ko muri Nyagatare baraye mu ntsinzi yo kwesa imihigo kurusha abandi .

Avuga ko abagizi ba nabi basanzwe baza gutegera abantu kuri ako kagezi bakabambura ibyabo bagahita birukira mu gashyamba gaturiye umugezi w’Umuvumba.

Agira ati: “Hakwiriye gukazwa ingamba zo kurinda ako gace kuko hari benshi barimo n’uyu munyamakuru wanjye bahamburirwa.”

Issa Kwigira avuga ko bategereje ibizami biri buve mu bipimo by’abaganga kugira ngo harebwe niba John Gumusiriza atajyanwa kuvurirwa mu bindi bitaro birimo n’ibyo mu Mujyi wa Kigali kuko yakomeretse cyane.

Kugeza ubu uyu munyamakuru Gumisiriza ntabasha kuvuga, kureba biramugoye kuko imitsi n’imikaya yo ku mutwe bayibabaje.

Gumisiriza ni umunyamakuru wa Radio&TV Flash akaba akorera mu Ntara y’iburasirazuba akaba akiri ingaragu kuko nta mugore arashaka.

Gumisiriza aho arwariye mu Bitaro bya Nyagatare

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

March 26, 2023
1.4k
HOME

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

March 25, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023
1.4k
HOME

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

March 26, 2023

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

March 25, 2023

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023

Ntibisanzwe! Umukobwa mwiza yaciwe amamiliyoni kubera kubenga

March 15, 2023

Ifoto y’Umunyamakuru Phil Peter yateye benshi gushimira Imana kubera uko imeze

March 15, 2023

Rwanda: Abarimu barabyinira ku rukoma, Abanyamakuru bicira isazi mu maso

March 14, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In