Umunyamakuru wa Radio na Television Flash witwa John Gumisiriza yatezwe n’abagizi ba nabi baramuhondagura baramukomeretsa gusa ku bw’amahirwe akaba agihumeka umwuka w’abazima aho yahise ajyanwa kwa muganga akaba ari kwitabwaho n’abaganga
Ubuyobozi bwa Radio&TV Flash mu Karere ka Nyagatare bwabwiye Taarifa dukesha iyi nkuru ko mu ijoro ryo kur’uyu wa Kabiri taliki 28, Gashyantare, 2023 abagizi ba nabi bateze umunyamakuru wabo witwaga John Gumisiriza bamukubita ikaro mu mutwe arakomereka cyane.
Issa Kwigira uyobora abanyamukuru bakorera icyi gitangazamakuru mu karere ka Nyagatare yatangaje ko uriya munyamakuru byamubayeho ubwo yari atashye avuye gukora ikiganiro ahagana saa yine z’ijoro.
Agira ati:“Nk’umuyobozi we namukurikiranaga, yarangije ikiganiro arataha nk’uko bisanzwe ariko twaje kumva badutabaje ko yakubiswe n’abagizi ba nabi bakamukomeretsa bikomeye.”
Akimara gukubitswa n’abo bagizi ba nabi yahise ajyanwa mu bitaro bya Nyagatare.
Bivugwa ko uyu musore yakubitiwe hafi y’akagezi k’Uumuvumba ahegereye gato station ya Polisi.
Kwigira Issa avuga ko Gumisiriza yatatse akabura umutabara kubera ko muri Nyagatare baraye mu ntsinzi yo kwesa imihigo kurusha abandi .
Avuga ko abagizi ba nabi basanzwe baza gutegera abantu kuri ako kagezi bakabambura ibyabo bagahita birukira mu gashyamba gaturiye umugezi w’Umuvumba.
Agira ati: “Hakwiriye gukazwa ingamba zo kurinda ako gace kuko hari benshi barimo n’uyu munyamakuru wanjye bahamburirwa.”
Issa Kwigira avuga ko bategereje ibizami biri buve mu bipimo by’abaganga kugira ngo harebwe niba John Gumusiriza atajyanwa kuvurirwa mu bindi bitaro birimo n’ibyo mu Mujyi wa Kigali kuko yakomeretse cyane.
Kugeza ubu uyu munyamakuru Gumisiriza ntabasha kuvuga, kureba biramugoye kuko imitsi n’imikaya yo ku mutwe bayibabaje.
Gumisiriza ni umunyamakuru wa Radio&TV Flash akaba akorera mu Ntara y’iburasirazuba akaba akiri ingaragu kuko nta mugore arashaka.
