Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rosemary Mbabazi yabwiye urubyiruko rwo mu Karere ka Nyagatare ko igishoro cya mbere ari ibitekerezo, ubwenge ndetse n’ubuzima, abibutsa ko ubifite ashobora gutekereza icyamuteza imbere.
Ibi ni bimwe mu byo Minisitiri Mbabazi yabwiye urubyiruko rwo mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Mutarama 2023 ubwo yagiranaga ibiganiro nabo.
Minisitiri Mbabazi yagize ati: “byadushimishije kubona urubyiruko rwiteje imbere gutya ndatekereza ko n’urundi rubyiruko rukwiye kumera gutya bamwe bakagenda bigira ku bandi.”

Yabasabye kujya babanza kureba ba rwiyemezamirimo baba bakora ibintu bimwe bityo bagakora umushinga neza kugira ngo batazahomba.
Rumwe mur’uru rubyiruko rwashimye inama n’impanuro bahawe na Minisitiri MBABAZI bavuga ko bagiye kuzikoresha mu guhanga imirimo iruteza imbere.
Kidamage Jean Pierre uhinga amasaro mu Murenge wa Rukomo yagize ati: “nahereye kuri are 1 mpingaho amasaro none ubu mpinga kuri hegitare (ha) 4 nkaba nkoresha abakozi 10 bahoraho na 30 badahoraho nkaba ngeze ku mutungo uhagaze miliyoni 20 kandi ndakomeje kwagura ibikorwa byange.”
Yasoje avuga ko inama bahawe na Minisitiri w’urubyiruko zigiye kubafasha kongera gukanguka no kureba mu nguni zose imishinga yabateza imbere kuko ngo umuntu ashobora no kwiteza imbere kandi akora ibikorwa birenze kimwe.