Umwana w’umukobwa w’imyaka 17 wo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, yagerageje kwiyahura akoresheje kunywa imiti kuko yatewe inda itateguwe, intandaro ikaba umubyeyi we wahoraga amubwira ko yiyandaritse.
Uyu mwana w’umukobwa bikekwa ko yiyahuye akoresheje umuti wica udukoko bivugwa ko akimara kunywa uwo muti yamerewe nabi kuko yaribwaga mu nda.
Uyu mukobwa yavuze ko kugerageza kwiyambura ubuzima ari uko yasamye inda atateguye bikaza gutuma atamerana neza na nyina.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Egide Bizimana yatangaje ko uyu mwana yagerageje kwiyambura ubuzima abitewe nuko batumvikanye na nyina. Agira ati: “Yabwiye nyina ko atwite amubwira nabi kwiyakira biramugora.”
Nyina umubyara avuga ko uyu mwana asanzwe afite imyitwarire mibi n’urugomo ndetse ko yigeze kwishyingira imburagihe ubwo yari afite imyaka 14 y’amavuko.
Amakuru avuga ko uwari wamushutse akamufata ku ngufu ari gushakishwa n’ubutabera mu gihe uwagerageje kwiyahura ubu ari kwitabwaho n’abaganga ku bitaro bya Nyanza.