Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangiye iperereza ku rupfu rw’umwana w’imyaka ine y’amavuko wo mu Karere ka Nyanza bikekwa ko yishwe n’icyayi n’irindazi yariye aho ngo byaba byari bihumanye.
Amakuru agera ku Ibendera.com avuga ko ibi byabereye mu Mudugudu wa Kabuzuru mu kagari ka Kibinja mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Umuseke, Agahozo Peace Nyenyeri w’imyaka ine y’amavuko nyina umubyara yagiye mu itsinda amusiga ari muzima ari kumwe n’umugabo wa nyina maze umwana ajya ku muturanyi amuha icyayi.
Umugabo wa nyina yaje kumuha amafaranga ajya kugura irindazi ryo gufatisha icyo cyayi nuko amaze kukinywa no kurya iryo rindazi atangira gutaka no kumererwa nabi mu nda.
Ibi bikimara kuba ngo umugabo wa nyina yaje kujya kubwira umukecuru baturanye ngo amushakire umuti, agarutse asanga umwana yapfuye, niko guhita atabaza abaturanyi.
Abatuye mur’ako gace uyu mwana yapfiriyemo bavuga ko nyakwigendera yaba yarazize icyayi ndetse n’irindazi yariye bishobora kuba byari bihumanye.
Umwe mur’aba baturage agira ati:“Hari aho yagiye bamuha icyayi n’irindazi ari nabyo yazize”.
Kuva icyo gihe kugeza ubu RIB yatangiye iperereza, umurambo wa nyakwigendera wo wajyanwe ku bitaro bya Nyanza uhita ukomereza mu bitaro byo mu mujyi wa Kigali ngo ukorerwe isuzuma.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Egide Bizimana avuga ko iby’uru rupfu bikiri amayobera.
Agira ati:“Uwo mwana Nyenyeri yarapfuye ariko kugeza ubu urupfu rwe ntibirasobanuka kuko hari amakuru amwe namwe ataramenyekana gusa RIB yatangiye iperereza.”
Kugeza ubu bivugwa ko uriya mugabo wa nyina wari kumwe n’umwana ubu yatawe muri yombi, naho uwamuhaye icyayi ndetse n’uwamugurishije irindazi bo bakaba bari mu ngo zabo.
Twababwira ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyo nyakwigendera yaba yarazize.
Facebook Comments Box