Nyuma y’aho abaturage bo mu karere ka Nyaruguru bagaragarije ko bifuza uruganda rwongerera agaciro ibirayi bahinga rukabikoramo amafiriti n’ibindi, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje ko azabakorera ubuvugizi uru ruganda rukaboneka.
Ubusanzwe Akarere ka Nyaruguru ni kamwe mu turere duhinga ndetse tukeza ibirayi cyane. Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka w’2021, Umwe mu bahinzi wabyo waganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star yavuze ko” Tweza ibirayi cyane kuburyo tubuze isoko byanadupfana. Iyi sambu ihinze ibirayi ni iyanjye, ubuse byeze nta soko cyangwa uruganda ni igihombo kuko byapfana !” undi ati :” Ubuyobozi bwadufasha kugira ngo tubone uruganda kuko ibi birayi dufite ni ibirayi bitubutse ! Tugize amahirwe tukabona uruganda byatuma noneho umusaruro wacu wingererwa agaciro, tutarinze dutegereza ko abo hirya no hino baza kutugurira hano.”
Ni icyifuzo cyakiriwe neza n’ubuyobozi ndetse ko kubaka urwo ruganda bikiri gutekerezwaho. Icyakora Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko agiye gukora ubuvugizi, urwo ruganda rukubakwa. Yagize ati :
“ Umusaruro uko uzamuka , isoko ry’ibirayi ntabwo riri I Butare, cyangwa I Kigali gusa, isoko ry’ibirayi ushobora kurisanga no muri South Africa, Mozambique, I Burayi, Amerika…ibirayi birakenewe ku isi yose. Niyo mpamvu rero perezida wa repibulika yemeye ko iyi mihanda ikorwa(….) ni imihanda ifasha abatiurage kugeza umusaruro wabo ku isoko. Ubwo ni beza gutekereza uruganda bizaza byiyongeraho ko byibuze isoko ryabonetse. Ikibazo cyari gishingiye ko nta mihanda bari bafite ariko ubwo yabonetse bazabijyana ku isoko ariko n’icy’uruganda narwo rugatekerezwaho.”
Yongeraho ko “inganda nk’izi zatangiye gukoreshwa mu ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba, naha rero ntabwo rwahabura. Ahubwo nimuzamure umusaruro.”
Ubuhinzi bw’ibirayi mu karere ka Nyaruguru kugeza ubu, mu mirima idatunganyijwe mu buryo bugezweho, babona umusaruro ungana na toni 10 kuri hegitari imwe, ndetse ku buso butanganyijwe bwo bezaho ibirayi bisaga toni zisaga 30 kuri hegitari imwe.