Nyuma y’isomwa ry’urubanza rwaregwagwamo Uwihoreye Jean Bosco wamamaye muri sinema Nyarwanda nka Ndimbati akarekurwa agizwe umwere abakunzi be barasaba ko Fridays wamureze yakurikiranwa
Ni urubanza rwasomewe mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 29 Nzeri 2022 rukagira Ndimbati umwere.
Nyuma y’ibi akanyamuneza ni kose ku batari bake bigaragarira ku byavuzwe ku nkuru zakozwe mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga ariko bamwe bakavuga ko umukobwa witwa Fridaus wari wamureze yakurikiranwa ndetse basanga hari aho yari yamubeshyeye nawe akabihanirwa.
Uwiswe Mugabo watanze igitekerezo cye ku gitangazamakuru Igihe agira ati: ‘’ Turashimira lmana yakoresheje abacamanza kuko bakoresheje ukuri kose nta kubogama. Ariko umunyamakuru washyize hanze iyi nkuru agamije ko Ndimbati ahera mu munyunyuru ndetse umuryango we ukicwa n’inzara nawe ashyikirizwe ubutabere kubera gukekwaho kwaka ruswa ngo adashyira hanze ibya Ndimbati na Kabahizi Fridaus,

Kabahizi Fridaus nawe akurikiranwe kucyaha cyo gukoresha ibyangombwa bitandukanye ndetse no kwandarika umugabo babyaranye agamije inyungu ze bwite zidafitanye isano no kwita ku bana yabyaye”.
Ibyaha Ndimbati yari akurikiranyweho harimo gusindisha umwana witwa Kabahizi Fridaus yarangiza akamusambanya, bikavamo kubyarana abana babiri b’impanga.
Mu iburana uyu mugabo ntiyigeze ahakana kuba yararyamanye na Kabahizi ahubwo we akemeza ko yari yujuje imyaka y’ubukure ngo kuko yavutse tariki ya 1 Mutarama 2002 bakaryamana ku wa 2 Mutarama 2020 yujuje imyaka 18, mu gihe Ubushinjacyaha bwagaragaje ko baryamanye akiri umwana bushingira ngo kukuba yavutse ku wa 7 Kamena 2002, nk’uko bwanabigaragaje mu byemezo bitandukanye ariko bikagenda bishidikanywaho.
Urukiko rushingiye ku kuba Uwihoreye yarahuye na Kabahizi afite indangamuntu igaragaza ko yavutse ku 1 Mutarama 2002, rwasanze ko nubwo hari indi ndangamuntu igaragaza ko yavutse ku wa 7 Kamena 2002, ikwiye guhabwa agaciro ari iyo uwo mukobwa yari afite igihe bahuraga.
Urukiko rwavuze ko rutanyuzwe n’ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha byagaragazaga ko Uwihoreye yaryamanye na Kabahizi ku wa 24 Ukuboza 2019 aho kuba tariki 2 Mutarama 2020 nk’uko Uwihoreye yabivugaga.
Urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaja nta shingiro gifite, rwemeza ko Uwihoreye ari umwere ndetse rutegeka ko arekurwa akimara gusomerwa.