Kur’uyu wa gatandatu i Kigali habaye urugendo rwo kurwanya canseri y’ibere, rwari rugamije gukangurira abantu KWIKUNDA, KWIMENYA no KWISUZUMISHA, rwateguwe n’umuryango ushinzwe kurwanya Kanseri y’ibere muri Afrika y’iburasirazuba (Breast Cancer Initiative East Africa) ku bufatanye n’abaterankunga barimo Cogebank
Ni urugendo rwatangiye saa tatu na 22 (9h22) aho abarwitabiriye bahagurukiye i Nyarutarama kuri Green Hills berekeza ku gishushu bakomereza kuri Convention center bagaruka kuri Green Hills aho bamwe mu barwaye n’abarwaje canceri y’ibere batanze ubuhamya bunyuranye bwibanze kuguhamagarira abanyarwandakazi Kwikunda bakisuzumisha kugira ngo bamenye uko bahagaze.
NSABIMANA Odda umze imyaka 19 avuga ko azajya avuga kuri kanseri kugira ngo abantu bayimenye bayisuzumishe nibasanga bayirwaye bayivuze.
Agira ati:” Maze imyaka 19 ndwaye Kanseri y’ibere nayirwaye muri 2003 nta buvuzi bwayo buriho mu Rwanda, umwana wange mukuru yari afite imyaka 11 umutoya afite 2,5, byari bikomeye ariko leta y’u Rwanda yarangobotse iramfasha njya kwivuriza muri Kenya, barambaga ku ibere bakata igice cyari kirwaye ubu ndi muzima ariko ibere rimwe barikuyeho”.

Akomeza agira ati:” Kanseri y’ibere iriho nk’uko izindi ndwara ziriho ariko iyo umuntu ayimenye kare akayivuza irakira, tugira amahirwe mu Rwanda hari ubuvuzi iyo umuntu agiye kwa muganga kare aravurwa akabaho”.
Asoza agira ati:” Nk’umuntu warwaye Kanseri ndasaba abanyarwanda kujya bisuzumisha kuko abanyarwanda bibwira ko kanseri ari urupfu bakagira ubwoba nyamara siko biri, hari n’abayirwara bagatangira kugira ngo ni ifumbi bakajya mu miti ya kinyarwanda kandi si byo, nge nafashe umwanzuro wo kuzajya nyivuga hose ndetse umwana wanjye ubu ari kwiga ubuvuzi bujyanye nayo kugira ngo tuyihashye”.
Naho Heta Favour, Umunyeshuri muri Green Hills Academy wari witabiriye icyi gikorwa yavuze ko Sekuru yarwaye Kanseri akareba ububabare yagize bikamuha impamvu n’icyemezo cyo kuyirwanya.
Agira ati:” Sogokuru yarwaye kanseri, narebaga uburyo ababara nkareba uburyo ahangayika bikantera agahinda bituma nkanguka mfata umwanzuro wo kuyirwanya no gukangurira abantu kuyipimisha kugira ngo nibasanga barayanduye batangire kuyivuza hakiri kare”.
Philippa Kibugu umuyobozi wa Breast Cancer Initiative East Africa avuga ko ari amahirwe yo kongera guhurira mu gikorwa cyo kurwanya kanseri y’ibere abantu ari benshi nyuma y’uko Covid-19 yari yarazambije ibintu.
Agira ati:” Ni igikorwa kimaze imyaka 12 kiba gusa twari twakozwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 bituma imyaka 2 ishize kitarabaye ariko ndatunguwe kubona uyu munsi cyitabirwa n’abantu bangana gutya tubifashijwemo na Cogebank, ni igikorwa cyiswe celebration of october breast cancer awareness aho tugamije gukangurira abagore bo mu Rwanda KWIKUNDA, KWIMENYA NO KWISUZUMISHA”.
Asoza avuga ko ibi babitewe nuko hirya no hino mu Rwanda usanga hari abagore barwara Kanseri y’ibere ntibabimenye ugasanga birangiye ibahitanye.
Ni igikorwa cyaranzwe no gutanga ubuhamya ku bantu bayirwaye, abayirwaje ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuzima hakaba habayeho no kwisuzumisha ku buntu kikaba cyarateguwe ku bufatanye na Banki ya Cogebank, ikigo cya Green Hills Academy n’abandi baterankunga batandukanye,…