Nyuma y’ibyagiye bivugwa ko Mutoni Balbine yaba agira uko yigenza hagati ye n’abakobwa bagenzi be, ndetse na nyuma yo kumuvugaho byinshi bitewe n’ifoto ye yigeze gushyira hanze yambaye uko yavutse ubu inkuru ishimishije nuko uyu mukobwa agiye gukora ubukwe n’umusore uzwi nka Kwitonda Arsene
Ku itariki 9 Gashyantare 2017 uyu mukobwa yavuzweho cyane mu itangazamakuru biturutse kuri bamwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bamwise “umutiganyi”kubera ifoto ye ari kumwe n’undi mukobwa, Miss Mutoni Balbine yashyize kuri Instagram yandikaho ati “Ni umwaka wa 2017 mwa bantu mwe! Ni mucyo twige kudaca imanza…” Aha abantu bakaba baraketse ko yaba agiye kubana na mugenzi we bahuje igitsina.
Gusa uyu mukobwa yahisemo kuruca ararumira ariko ubu nyuma y’imyaka isaga 7 ari mu rukundo na Kwitonda Arsène, Miss Balbine Mutoni agiye gukora ubukwe.
Ibi byabaye impamo nyuma y’uko integuza y’ubukwe (Save The Date) bwa Kwitonda Arsène na Balbine Mutoni yamaze kugera hanze.
Ubukwe bwa Kwitonda Arsène na Balbine Mutoni buzaba tariki ya 01 Ukwakira uyu mwaka wa 2022.
Balbine Mutoni yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2015 aho yaje kwegukana ikamba ry’igisonga cya 4 (4th Runner Up Miss Rwanda 2015).
Uyu mukobwa yaje kugaruka ari mu bakobwa 15 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2016 gusa biza kurangira atashye amara masa.
Uyu mukobwa kandi asanzwe afite n’ikamba rya Nyampinga w’amashuri yisumbuye mu Rwanda yegukanye muri 2014.
Miss MUTONI Barbine Yavutse mu mwaka wa 1996, areshya na 1.73, agapima ibiro 55 akaba yarigeze gukora nk’umunyamakuru kuri Radio 10, aho yaje kuva ajya kwiga Kaminuza mu Mujyi wa Toronto muri Canada.
Ku rundi ruhande Arsène Kwitonda ugiye kurongora Miss Barbine akaba ari Injeniyeri (Ingénieur) mu bijyanye na Mécanique akaba ari umusore ufite ifaranga dore ko akorana na company ya Phoenix iba muri Arisona muri leta zunze ubumwe za America.


