Abapolisikazi bagera kuri 5 birukanwe bazira gusambana bagaterwa inda ubwo bari mu mahugurwa, leta ya zimbabwe ikaba ivuga ko bashobora gukomeza gukurikiranwa na nyuma yo kwirukanwa mu kazi
Iyi nkuru yabaye kimimo nyuma y’uko aba bapolisikazi bagera kuri batanu bose bakomoka muri Zimbabwe bakorewe ibizamini bikagaragaza ko batwite inda baterewe mu mahugurwa yabo i Morris Depot i Harare.
Amategeko yo muri iki gihugu avuga ko Umupolisi w’umugore utwite mu gihe cy’amahugurwa yo gushaka abakozi asezererwa burundu. Gusa iri tegeko rikavuga ko umupolisi uje mu mahugurwa wubatse cyangwa utarashatse atwite, ashobora gusaba ikiruhuko cyo kubyara akurikije amabwiriza ya polisi nubwo iri tegeko ritareba abatwitiye mu mahugurwa kandi nta bagabo bahafite.
Ikinyamakuru bulawayo24.com dukesha iyi nkuru gitangaza ko kugeza ubu bitaramenyekana abazibateye niba ari abakunzi babo cyangwa ari ababakoreshaga ayo mahugurwa gus aba bakobwa bo bakaba baruciye bakarumira kugeza na nubu.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko aba bapolisikazi basanzwe batwite ari Mambwe Peace, Mzumala Grace, Nzvege Ashwny, Jachi Gina na Kutesera Delyn Fungisai.
Igipolisi cya Zimbabwe kikaba cyarakoze ibizamini hakoreshejwe ikizami cy’inkari ku bagore 162 binjijwe mu gisirikare ku ya 30 na 31 Kanama uyu mwaka aho bitanu byagaragaje ko ba nyirabyo batwite.
Ku itariki 5 Nzeri uyu mwaka nabwo hakozwe ibindi bizamini basanga uwitwa Mzumala Grace afite inda y’ubyumweru bitanu n’iminsi ibiri naho Nzvege Ashwny atwitwe inda y’ibyumweru 15 n’iminsi 3, Jachi Gina atwite y’ibyumweru 14 n’iminsi 2, Kutesera Delyn Fungisai atwite iy’ibyumweru 11 n’iminsi 6 naho Mambwe Peace basanga atwite ariko inda ikaba itaragaragara neza.