Padiri Jean François Uwimana umaze igihe yiga mu Budage, yashyize hanze indirimbo yise “Kuva Kera’ ihumuriza abamaze igihe bashaka amahoro yo mu mutima bakaba barayabuze.
Ni indirimbo iri mu njyana ya Zouk, amashusho yayo akaba agaragaramo abakobwa bamwe baturuka mu Bushinwa baririmba mu Kinyarwanda.
Iyi ndirimbo yahawe izina “Kuva Kera” itangira Padiri Uwimana agaragaza ko nta kindi cyatanga amahoro y’umutima uretse kwiringira Imana yonyine.
Padiri UWIMANA asobanura ko iyi ndirimbo yayiririmbye muri Zouk ashaka gufasha abakunda umuziki wo guhimbaza Imana kunyurwa, by’umwihariko mu njyana basanzwe bakunda itandukanye n’izo muri Afurika.
Agira ati:“Iyi ndirimbo ije mu rwego rwo gufasha abakunda iyo njyana guhimbaza Imana, ni injyana itagoye abanyaburayi kuyibyina kuko imeze nk’igisirimba cyo muri Afurika.”
Padiri Uwimana yavuze ko ibibazo byose abantu bafite igisubizo cyabyo ari ukwizera Imana no kuyiyambaza.
Padiri Uwimana azwi by’umwihariko nk’umwe mu bapadiri bake bakora umuziki wabo mu njyana ya Hip Hop akaba yaratangiye umuziki we benshi bamuseka ariko agakomeza gushikama kugeza aho ubu bamwe bamaze kumenyera indirimbo ze.
ni byiza komerezaho padiri