Umushumba wa Paruwase ya Remera mu itorero ry’Abangilikani, Rev Pasiteri Antoine Rutayisire yavuze ko umuco wo kureba filime z’urukozasoni mu rusengero bimaze kurambirana kandi avuga ko abakobwa bazongera kuza mu rusengero bagaragaza amatako yabo batazongera kwemererwa kwinjira.
Ibi yabigarutseho kur’uyu wa 9/1/2022 ubwo yasezeranyaga abageni akaza gutungurwa no kubona ababaherekeje bambaye amakanzu agaragaza amatako ibintu afata nko kuza gukina pornography mu rusengero.
Akaba yihanije abafite uyu muco ugayitse abasaba kuwureka kuko ngo bene aba aribo bakururira imivumo insengero zabo.
Nk’uko tubikesha Ukwezi TV Past Rutayisire Agira ati:” Umukobwa araza yambaye Ubuntu utamenya wamubwira ngo azamure akaboko ibere ryose ukamubona uko yavutse, iyo urebye hasi usanga yasatuye akageza aho itako ritereye yatera intambwe ugasanga ararwana n’imyenda, ibyo ni ibintu turimo kubona hano kandi bidakwiriye”.
Yihanije kandi n’abafite umuco wo kugenda nta kintu bambariyeho aho agira ati:” Ngaho imagine umuntu waje nta n’icyo yambariyeho agasatura akageza aho, iyo ateye intambwe,”
Asoza asaba aba kwisubiraho nibura bakajya basatura bakageza aho batabasha kwambara ubusa.
Pasiteri Antoine Rutayisire avuga ko abakobwa bazongera guherekeza abageni bambaye imyenda igaragaza amatako yabo batazongera kwemererwa kwinjira mu rusengero.