Past Antoine RUTAYISIRE ubwo yasezeranyaga Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime ya ‘Bamenya’, warushinze n’umuhanzi Sentore Lionel usanzwe utuye ku Mugabane w’u Burayi yababwiye ko nibatubakira ku kubabarirana gusenga no kwihanganirana bazasenya bidatinze.
Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Mutarama 2022, byabanjirijwe no gusaba no gukwa mu muhango wabereye kuri Golden Garden ku i Rebero.
Hakurikiyeho ibirori byo gusezerana imbere y’Imana byabereye mu Itorero Anglican Paruwasi ya Remera aho mu mpanuro bahawe na Past Antoine RUTAYISIRE ubwo yabasezeranyaga yabasabye kuzubakira ku kubabarirana, gusenga no kwihanganirana.
Yagize ati:”Ingo zihura n’ibigeragezo byinshi n’ibitero bya satani, muzarangwe no kwihanganirana, kubabarirana no gusenga kuko ibyo byose Imana ibirusha ubushobozi n’Imbaraga kandi uyizeye ntacyo itamukorera”.
Uyu Bijoux arushinze nyuma y’intambara nyinshi dore ko muri Kanama 2020, yari yambitswe impeta n’umusore witwa Abijuru Benjamin biteguraga kurushingana nyuma bikaza gupfa.
Ubu akaba yambikanye iy’urudashira na Lionel Sentore nawe waherukaga gusubizwa impeta na Mahoro Anesie, umukobwa wiyamamaje muri Miss Rwanda 2014 yari yarayambitse muri Gashyantare 2020 amusaba ko babana ariko nawe bikaza kurangira bidakunze.
Aline Bijoux akaba ashatse mu muryango wo kwa Sentore dore ko uyu musore wamurongoye yatojwe na Sentore Athanase [Umubyeyi wa Masamba Intore] akaba Sekuru w’umuhanzi Jules Sentore na Lionel Sentore.
Uyu muhanzi SENTORE Lionel akaba asanzwe atuye ku Mugabane w’u Burayi aho biteganyijwe ko nyuma yo kubana aba bombi bashobora guhita berekeza iyo ibwotamasimbi kwiberayo.