Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, Nirisarike Salomon yashimiye Pastor Théogene wamenyekanye ku izina ry’Inzahare, wamuhaye impano y’ifoto ye ishushanyije ari mu ikipe y’igihugu.
Nirisarike Salomon ni umukinnyi w’ikipe y’Igihugu cy’u Rwanda ndetse akaba mu bakinnyi bakinnye imikino ibiri y’u Rwanda ruheruka gukina mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023, uwo banganyijemo na Mozambique 1-1 muri Afurika y’Epfo n’uwo batsinzwemo na Senegal 1-0 muri Senegal.
Nirisarike Salomon akaba we yarahise aza aho yasize bagenzi be bitewe na gahunda zihutirwaga yari afite harimo no gukurikirana iby’amakipe amwifuza.
Uyu myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi akaba akigera mu Rwanda yakubitanye n’itungurwa rikomeye aho yakirijwe impano idasanzwe y’ifoto ye ishushanyije ari mu mwambaro w’ikipe y’igihugu yahawe na Pastor Théogene.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze uyu mukinnyi na we yashimiye Pastor Théogene ku mpano nziza yahawe. Agira Ati:“mwakoze cyane Pastor Théogene ku mpano nziza mwampaye.”
Nirisarike Salomon akaba ari muri gahunda zo kubona ikipe nshya yo gukinira, nyuma y’uko aheruka gutandukana n’ikipe ye ya Urartu FC yo muri Armenia.
Pastor Theogene ni Umupasiteri wo muri ADEPR wamenyekanye kubera ubuhamya akunda gutanga bw’ukuntu kera yari inzahare kubera ubuzima bubi ariko ubu akaba yarabaye inzahuke.
Ntibyatangajwe impamvu y’iyi mpano gusa bivugwa ko uyu mupasiteri ari umufana w’akadasohoka w’uyu mukinnyi.