Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken wageze i Kigali mu masaha y’ijoro kuri uyu wa Gatatu aje kuganira n’abayobozi b’u Rwanda ibibazo bitandukanye birimo n’icya Paul Rusesabagina yirinze kuvuga icyo yaganiriye na Presida Kagame w’u Rwanda ariko avuga ko leta ye izakomeza gukurikirana iki kibazo
Uyu muyobozi umaze iminsi ari mu ngendo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo no mu Rwanda uruzinduko rwe yarusoreje mu Rwanda aho mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze bimwe mu byavuye mu ruzinduko rwe ariko ku birebana na Rusesabagina yirinda kugira icyo atangaza.
Anthony Blinken kuri Twitter yavuze ko yanyuzwe n’ibiganiro yaganiriye na bariya bayobozi bombi ndetse avuga ko byagize umusaruro, aho baganiriye ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, kurwanya ruswa, gushyigikira ubucuruzi n’ishoramari, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubaka ubuhinzi bwihanganira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Blinken yavuze ko hatakurikijwe amategeko kugira ngo Rusesabagina acirwe urubanza rutagira inenge.
Inkuru ya BBC ivuga ko uyu Rusesabagina Paul yahoze aba muri Amerika mu buryo bwemwe n’amategeko ariko mu mwaka w’2020 akaza kwisanga ageze mu Rwanda mu buryo yavuze ko butakurikije amategeko.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yavuze ko Rusesabagina yaciriwe urubanza “hakurikijwe amateko y’u Rwanda n’amategeko mpuzamahanga kandi ko asaba ko hubahwa ubucamanza n’inzego z’u Rrwanda.
Kuri iki kibazo cya Rusesabagina, Antony Blinken yavuze ko nta byinshi agitangazaho ariko avuga ko bakivuganyeko n’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda kandi ko Amerika izakomeza kugikurikirana.
Ni uruzinduko Antony Blinken yatangiriye muri Afurika y’Epfo, rugakomereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba yaraye arusoreje mu Rwanda.

