Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahumurije Abanyarwanda bashobora kuba barara badasinziriye kubera ikibazo cy’intambara yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho yababwiye ko bagomba gusinzira kuko umutekano w’u Rwanda urinzwe neza.
Ibi Umukuru w’igihugu yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyabaye kur’uyu wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2023 kikabera i Kigali muri Village Urugwiro.
Aha Perezida Kagame asubiza ikibazo cy’Umunyamakuru Kakoza Nkuriza Charles KNC wa TV1 cyavugaga ko mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwaka, umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Congo, Gen Maj Chiko Tshitambwe, yatangaje ko Igisirikare cya FARDC kimaze iminsi mu bikorwa byo gushaka ubufasha bwo guhangana no gutera u Rwanda ndetse ko cyitabaje ibihugu byo mu bihugu byo mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo SADC, KNC agasaba Perezida Kagame gutanga ubutumwa buhumuriza Abanyarwanda.
Perezida Kagame yasubije agira ati:”Muzinzire mwicure mmwongere musinzire kuko iby’Intambara ya Congo twe twabyiteguye kera”.
Akomeza agira ati:” Ibyo ntaho mbona bishingiye, ariko icyo nzi nuko SADC ntishobora gushaka gufasha mu gukemura icyi kibazo igirira nabi u Rwanda”.
Aha Perezida Kagame yavuze ko ibirebana no kwitegura intambara ya RD Congo u Rwanda rwo rwarangije kuyitegura kera.