Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yavuze ko ubwo yarari mu ifatwa rya filime yiswe ‘The Royal Tour’ ari kumwe na Peter Greenberg yabwiriwe ndetse na nijoro akarya bitinze, akavuga ko ibi (kubwirirwa) ari iyicarubozo yakorewe uwo munsi.
Ubwo iyi filime yamurikwaga ku mugaragaro, Samia Suluhu yavuze ko mu ifatwa ry’amashusho yayo yagowe n’ibintu birimo no kubwirirwa.
Agira ati: “Uribuka (Peter Greenberg) wa munsi dufata amajwi azifashishwa muri iyi filime ko twamaze umunsi wose tutariye kandi na nijoro tukarya dutinze, wankoreye iyicarubozo.”
Uretse ibi kandi avuga ko ikindi cyamutunguye ari ukuntu yongeye gutwara imodoka nyuma y’imyaka 15 yaramaze atongera kwitwara.
‘The Royal Tour’ ni filime mbarankuru ikorwa na Peter Greenberg, umunyamakuru uzwi cyane kubera gukora inkuru zishamikiye ku gucukumbura imibereho y’abakomeye binyuze mu bukerarugendo.
Muri iyi filime hari aho Perezida Samia Suluhu agaragara atwaye Peter Greenberg, batembera mu bice bigize pariki y’igihugu ya Serengeti, amashusho y’iyi filime akaba yaratangiye gufatwa kuwa 28 Kanama 2021 ubu akaba yamaze gushyirwa hanze.
