Perezida w’igihugu cya Kenya, Dr William Ruto yageze i Kigali mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, aho avuga ko yishimiye kugera mu Rwanda.
Ni ubwa mbere Perezida William Ruto asuye u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi nyuma yo kuba umukuru w’Igihugu cya Kenya.
Uyu muyobozi biravugwa ko bimwe mu bimuzanye mu Rwanda ari ukuvugana ku guteza imbere ibikorwa remezo hagati y’ibihugu byombi ariko bikaba bishoboka ko abakuru b’ibihugu byombi bashobora no kongera kuganira ku birebana n’umutekano muke uvugwa mu burasirazuba bwa RDC.
Uretse ibyo kandi biteganyijwe ko ibihugu byombi bisinya amasezerano y’ubufatanye mu bintu bitandukanye.
Ibindi abakuru b’ibihugu baganira ni ukwihaza mu biribwa, inovasiyo n’ikoranabuhanga, ubuzima ndetse n’uburezi.
Mu bindi biganirwa harimo ubucuruzi n’ubufatanye muri bwo cyane mu muryango wa Africa y’Iburasirazuba, ndetse no ku rwego rw’isoko rimwe rya Africa (Africa Continental Free Trade Area, ACFTA).
Perezida Ruto akomeje gutsura umubano w’amahanga n’igihugu cye kuko ku wa Kane nibwo yasubiye muri Kenya avuye mu ruzinduko rw’iminsi ine yagiriye mu bihugu by’Uburayi, ari byo Ububiligi n’Ubudage.
Akaba yageze ku butaka bw’u Rwanda aho yakiriwe neza na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent BIRUTA, ubu abakuru b’ibihugu byombi bakaba bari kuganira n’itangazamakuru.
U Rwanda na Kenya ni ibihugu by’inshuti ibi bikaba bishimangirwa nuko hari ibicuruzwa biza mu Rwanda binyuze i Mombasa muri Kenya.