Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema, yasabye abaturage bubatse ingo, kutajya bareba muri Telephone z’abagore babo kuko ngo biri mu bitera gatanya nyinshi mur’icyi gihugu
Amakuru avuga ko muri Zambia umwaka ushyize wa 2022 hagaragaye abantu 22000 bahawe gatanya mu nkiko biturutse kur’icyo kibazo cyo kureba mu matelefoni ya bagenzi babo.
Intandaro yizo gatanya ngo ni amakimbirane yo mu miryango arimo ubusinzi, Gucana inyuma kw’abashakanye n’ibindi bibazo bitandukanye,….
Aha niho Perezida wa Zambiya Hakainde Hichilema, yahereye asaba ko abashakanye bakwirinda amakimbirane ndetse bakanacika ku ngeso za bamwe mu bagabo usanga bareba muri za telephone z’abagore babo bigatuma havuka intonganya zikarangira barwanye cyangwa umwe yishe undi.
Kugeza ubu nubwo uyu muyobozi yatanzwe iri bwiriza ariko abasabwa kutareba muri telefoni za bagenzi babo no ntacyo barabitangazaho.
Igihugu cya Zambia ni kimwe mu bihugu bibarizwa muri Afrika gikunze kuvugwamo ibibazo birimo no gucana inyuma n’andi makimbirane yo mu ngo.
Clement Bagemahe