Friday, March 24, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

Philippines: Ak’abanyeshuri bamenyereye gukopera kashobotse

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/10/24
in HOME, HANZE
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Mu gihugu cya Philipines hashyizweho ingofero zo guhangana n’abanyeshuri bakopera mu bizamini byo mu mashuri makuru,aho hari kwifashishwa ibikarito by’amagi n’ibipapuro byo guhahiramo

 

Abanyeshuri bo ku ishuri rikuru ryo mu mujyi wa Legazpi basabwe kwambara ikintu gipfuka umutwe cyo gutuma batanaga akajisho ku mpapuro za bagenzi babo ngo bakopere.

Ibi byatumye bamwe muri bo bifashisha ibyo kwambara mu mutwe mu bintu byo mu bikarito, mu bikoresho byo gutwaraho amagi no mu bindi bikoresho bitari bigikoreshwa.

Umwarimu wabo yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yari arimo gushaka “uburyo busekeje” bwo gutuma habaho “ubunyangamugayo no kuvugisha ukuri” mu mashuri yigishamo.

Mary Joy Mandane-Ortiz, umwarimu wigisha ibyo gukora imashini z’amashanyarazi (mechanical engineering) kuri Bicol University College of Engineering, yavuze ko icyo gitekerezo cyatanze umusaruro.

Cyashyizwe mu bikorwa mu bizamini biheruka kuba byo hagati mu gihembwe, byakozwe n’abanyeshuri babarirwa mu magana bo kuri iryo shuri rikuru mu cyumweru cya gatatu cy’uku kwezi kwa cumi.

Profeseri Mandane-Ortiz yavuze ko mbere yari yasabye ko abanyeshuri bakora ikintu “cyoroheje” bagikoze mu gipapuro.

Yafatiye urugero ku buryo buvugwa ko bwakoreshejwe muri Thailand mu myaka micyeya ishize.

Aba banyeshuri bambaye ibikoresho bikozwe mu bipapuro, abandi bambara ingofero, za ‘casques’ (helmets) cyangwa ingofero z’ibikinisho zo ku munsi mukuru, kugira ngo bashobore kwipfuka.

Amakuru avuga ko byanabereye urugero amashuri na za kaminuza zo mu bindi bice by’igihugu, rwo gushishikariza abanyeshuri baho gukora ibyo kwambara mu mutwe byo kurwanya gukopera.

Prof Mandane-Ortiz yavuze ko abanyeshuri be batsinze neza muri uyu mwaka, babifashijwemo n’uburyo bukaze bwo gukoramo ibizamini bwatumye biga cyane kurushaho.

Yongeyeho ko benshi muri bo basoje ibizamini byabo hakiri kare kandi ko nta munyeshuri n’umwe wafashwe arimo gukopera muri uyu mwaka.

Facebook Comments Box

IZINDI NKURU WASOMA

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

Related Posts

HOME

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023
1.4k
HOME

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023
1.4k
HOME

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023
1.4k
HOME

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023
1.5k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023

Ntibisanzwe! Umukobwa mwiza yaciwe amamiliyoni kubera kubenga

March 15, 2023

Ifoto y’Umunyamakuru Phil Peter yateye benshi gushimira Imana kubera uko imeze

March 15, 2023

Rwanda: Abarimu barabyinira ku rukoma, Abanyamakuru bicira isazi mu maso

March 14, 2023

Birababaje, Ubugome bukomeje gufata indi Ntera mu Rwanda

March 13, 2023

Kigali : Le CICR s’engage à respecter ses principes fondamentaux

March 10, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In