Mu gihugu cya Philipines hashyizweho ingofero zo guhangana n’abanyeshuri bakopera mu bizamini byo mu mashuri makuru,aho hari kwifashishwa ibikarito by’amagi n’ibipapuro byo guhahiramo
Abanyeshuri bo ku ishuri rikuru ryo mu mujyi wa Legazpi basabwe kwambara ikintu gipfuka umutwe cyo gutuma batanaga akajisho ku mpapuro za bagenzi babo ngo bakopere.
Ibi byatumye bamwe muri bo bifashisha ibyo kwambara mu mutwe mu bintu byo mu bikarito, mu bikoresho byo gutwaraho amagi no mu bindi bikoresho bitari bigikoreshwa.
Umwarimu wabo yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yari arimo gushaka “uburyo busekeje” bwo gutuma habaho “ubunyangamugayo no kuvugisha ukuri” mu mashuri yigishamo.
Mary Joy Mandane-Ortiz, umwarimu wigisha ibyo gukora imashini z’amashanyarazi (mechanical engineering) kuri Bicol University College of Engineering, yavuze ko icyo gitekerezo cyatanze umusaruro.
Cyashyizwe mu bikorwa mu bizamini biheruka kuba byo hagati mu gihembwe, byakozwe n’abanyeshuri babarirwa mu magana bo kuri iryo shuri rikuru mu cyumweru cya gatatu cy’uku kwezi kwa cumi.
Profeseri Mandane-Ortiz yavuze ko mbere yari yasabye ko abanyeshuri bakora ikintu “cyoroheje” bagikoze mu gipapuro.
Yafatiye urugero ku buryo buvugwa ko bwakoreshejwe muri Thailand mu myaka micyeya ishize.
Aba banyeshuri bambaye ibikoresho bikozwe mu bipapuro, abandi bambara ingofero, za ‘casques’ (helmets) cyangwa ingofero z’ibikinisho zo ku munsi mukuru, kugira ngo bashobore kwipfuka.
Amakuru avuga ko byanabereye urugero amashuri na za kaminuza zo mu bindi bice by’igihugu, rwo gushishikariza abanyeshuri baho gukora ibyo kwambara mu mutwe byo kurwanya gukopera.
Prof Mandane-Ortiz yavuze ko abanyeshuri be batsinze neza muri uyu mwaka, babifashijwemo n’uburyo bukaze bwo gukoramo ibizamini bwatumye biga cyane kurushaho.
Yongeyeho ko benshi muri bo basoje ibizamini byabo hakiri kare kandi ko nta munyeshuri n’umwe wafashwe arimo gukopera muri uyu mwaka.