{{Pasiteri Zigirinshuti Michel yahagaritswe mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ku Ntambara y’Abacengezi ubwo yabwirizaga mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge.}}
Intandaro y’ihagarikwa ry’uyu mupasiteri riri kuwa 19 Nzeri 2021, ubwo Pasiteri Zigirinshuti yabwirizaga mu gitaramo cyabereye kuri ADEPR Nyarugenge.
Icyi gitaramo cyari cyatumiwemo Korali Siloam yo muri ADEPR Kumukenke na Shalom y’i Nyarugenge.
Pasiteri Zigirinshuti yabwirije ijambo riri muri 2 Petero 2:9 havuga ko:“Umwami Imana izi gukiza abayubaha ibibagerageza no kurindira abakiranirwa kugeza ku munsi w’amateka ngo bahanwe.’’
Muri iyi nyigisho yavuze ko Imana ifite uko yagenza ibibazo by’abantu bayigumyeho.
Ati “Uwubaha Imana, Umwami Imana afite uko yagenza ibintu bye. Nta kigoye Uwiteka yabura uko agenza.’’

Pasiteri Zigirinshuti usanzwe ari Umushumba muri Paruwasi ya Gasave yifashishije ingero zitandukanye zirimo urugendo rw’Abiyisiraheli bava mu Misiri [Egiputa].
Mu kurushaho kumvikanisha inyigisho ye, yatanze urugero rw’uburyo mu Ntambara y’Abacengezi, abaturage banze kwitandukanya n’abacengezi [kuko barimo abana babo, abakwe n’abandi bo mu miryango] barwanyirijwe hamwe.
Mu myaka ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ingabo zari iza RPA zinjiye mu rugamba rwo guhangana n’abacengezi. Icyo gihe byari bigoye kurokora umuturage ucumbikiye umucengezi kuko hari abanze kubarekura no gutungira inzego z’umutekano agatoki kuko bari bafitanye amasano.
Muri icyo kibwiriza, Pasiteri Zigirinshuti yashushe nk’ushaka kuvuga ko mu myizerere, umuntu wifatanya n’umwanzi Satani bigora kumurokora.
Mu nyigisho iri kuri YouTube ya ADEPR NYARUGENGE_CHURCH ifite amasaha atatu, iminota 38 n’amasegonda 24, hakuwemo uduce duto tw’aho Pasiteri Zigirinshuti yatanze urugero ku Bacengezi n’aho Pasiteri Rurangwa bari kumwe asa n’umusubiza.
Gusa bamwe mu bitabiriye ayo materaniro bahamirije IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mukozi w’Imana yakoresheje urwo rugero rw’Abacengezi, akagera n’aho avuga ko “abanze kwitandukanya nabo babigendeyemo”.Muri uwo mwanya rero, ni bwo Umushumba w’Ururembo rwa Kigali, Pasiteri Rurangwa Valentin, yashimiye Pasiteri Zigirinshuti ‘watuganirije neza amagambo meza’.
Yavuze ko ubwo yigishaga yatanze urugero rumwibutsa inkuru iri muri 1 Samweli ivuga kuri Yesayi wohereje Dawidi ku rugamba ngo ajye kureba uko bakuru be bameze.
Yakomeje ati “Iyo abantu bari mu ntambara, amakuru aturuka ku rugamba hari aza ari ukuri n’aza ari ibihuha.”
Ibyakuriye aya magambo ya Pasiteri Rurangwa wari muri uwo muhango, bigaragara ko byakaswe mu butumwa bwashyizwe kuri Youtube ya ADEPR.
Yesayi yahamagaye Dawidi amuha ingemu yo gushyira bakuru be, umutware wabo no kumufasha kumenya inkuru z’imvaho z’ibibera ku rugamba.

Uru rugero yarutanze asa n’ugorora amagambo yavuzwe na Pasiteri Zigirinshuti mu gushimangira ko Inkotanyi zitigeze zica abaturage mu Ntambara y’Abacengezi.
Ubusanzwe nyuma y’amateraniro abapasiteri baba abasangwa n’abashyitsi bakora inama, bakanabakira. Nta gushidikanya ko iyi ngingo yaganiriweho hagati y’impande zombi.
IGIHE yamenye ko nyuma y’icyumweru, Pasiteri Zigirinshuti yandikiwe ibaruwa asabwa ibisobanuro ku magambo yavuze ndetse mu minsi itanu ahita ahagarikwa.
Uwaduhaye amakuru yavuze ko uyu mukozi w’Imana yahagaritswe amezi atatu, akumirwa kongera kubwiriza mu rusengero no kuri YouTube.
Bivugwa kandi ko nyuma y’amateraniro, aba bapasiteri bombi baganiriye bakemeranya ko ibyavugiwe mu materaniro birangiriye aho, nta kibazo gikwiriye kuzamo.
Ku rundi ruhande, hari bamwe mu bantu ba hafi ba Zigirinshuti bavuga ko batunguwe n’uburyo Pasiteri Rurangwa yagiye kugorora imvugo ya mugenzi we.
Yanditswe na Anaclet NTIRUSHWA @ IBENDERA.COM