Lee Ndayisaba wahoze ari manager wa Bruce Melodie yahawe inshingano nshya, agirwa umuyobozi wa Kiss FM, radiyo iri mu zikunzwe cyane mu Rwanda.
Lee Ndayisaba yavuze ko yishimiye kuba agiye kuyobora radiyo ifite abanyamakuru b’abahanga mu Rwanda, ndetse ikunzwe ku rwego rwo hejuru.
Aha ni naho yashyiriye umucyo ku mikoranire ye na Bruce Melodie byavugwaga ko yajemo agatotsi, ko icyamunaniye ari ubushobozi bwari bukenewe kugira ngo abashe gukomezanya n’uyu muhanzi.
Ati “Gukorana na Bruce Melodie ni akazi gahoraho katakwemerera kugira ibindi ukora, bisaba ubushobozi buri hejuru kuko ni umuhanzi uri gukura cyane. Njye rero twaje kumvikana ko twagumana ubushuti bwacu, ubundi nkajya mugira inama kuko turi inshuti.”
Lee Ndayisaba wagizwe umuyobozi wa Kiss FM asanganywe ubunararibonye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro, kuko yaritangiye mu 2004 ubwo yari kuri Flash FM.
Igihe gitangaza ko uyu yaje kwerekeza muri Tanzania akorera radiyo yitwa Choice FM yabarizwaga muri Clouds Media Business Group. Ubwo iki kigo cyashingaga televiziyo bise Clouds TV, ubuyobozi bwaje kumukura muri radiyo bumushinga kuyobora iyo televiziyo.
Nyuma y’igihe gito, Lee Ndayisaba yaje kujya i Abu Dhabi bafungurayo ishami ry’iyi televiziyo ryagaragaraga mu bihugu by’Abarabu.
Iki gihe niyo televiziyo ya mbere yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba yari ifunguwe mu bihugu by’Abarabu.
Aha niho yakoreye kugeza ubwo yatangizaga umushinga wa East Africa’s Got Talent, irushanwa ry’abanyempano ryabaye mu 2019.