Friday, March 24, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

RDC: Uwahoze ayobora Ibiro bya Perezida ari kuzengurutswa mu nkiko

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/04/12
in HOME, NTIBISANZWE
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Urukiko Rusesa Imanza rwatesheje agaciro igihano cy’imyaka 13 Kamerhe yari yarahawe rutegeka urukiko rwari rwakimukatiye kongera gushaka ibimenyetso bifatika

Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mata, Urukiko Rusesa Imanza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwatesheje agaciro icyemezo cy’Urukiko rw’Ubujurire cyahanishije Vital Kamerhe, aho yari yakatiwe imyaka 13 y’imirimo y’agahato.
Uru rukiko rwasobanuye ko hari inenge zabaye mu migendekere y’urubanza mu bujurire.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umutwe wa Politiki wa ‘Union pour la Nation Congolaise (UNC)’ Kamerhe abarizwamo, ryavuze ko iri seswa ry’umwanzuro wa mbere ari intsinzi ku butabera bwa RDC butitaye ku gitutu icyo ari cyo cyose giturutse hanze nk’uko Afrik.com dukesha iyi nkuru yabitangaje.

IZINDI NKURU WASOMA

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

Uyu mugabo Vital Kamerhe yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi, akaba yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 13 muri Kamena 2021, ahamijwe ibyaha byo kunyereza umutungo na ruswa.

Hamwe no gutesha agaciro uyu mwanzuro, urukiko Rusesa Imanza rwemeje ko dosiye isubizwa mu Rukiko rw’Ubujurire rukongera gusubiramo urubanza ku bijyanye n’inyerezwa ry’uyu mutungo.
Icyemezo cya nyuma kizamenyekana nyuma y’urubanza rushya imbere y’urukiko rw’ubujurire rwa Kinshasa-Gombe.
Umwunganizi w’uyu mugabo mu mategeko, Me Pulusi Eka, yavuze ko bizeye ko ibintu bizagenda neza kuko ibimenyetso byerekana ko Vital Kamerhe ari umwere.
Kuri ubu Kamerhe ari guhabwa ubuvuzi mu Bufaransa, nyuma yo kwemererwa kurekurwa by’agateganyo ku wa 6 Ukuboza 2021. Abakurikiranira hafi iby’iyi dosiye bavuga ko atari igitangaza kuba Kamerhe yagaruka mu ruhando rwa politiki mur’iki gihugu RDC.

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023
1.4k
HOME

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023
1.4k
HOME

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023
1.4k
HOME

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023
1.5k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023

Ntibisanzwe! Umukobwa mwiza yaciwe amamiliyoni kubera kubenga

March 15, 2023

Ifoto y’Umunyamakuru Phil Peter yateye benshi gushimira Imana kubera uko imeze

March 15, 2023

Rwanda: Abarimu barabyinira ku rukoma, Abanyamakuru bicira isazi mu maso

March 14, 2023

Birababaje, Ubugome bukomeje gufata indi Ntera mu Rwanda

March 13, 2023

Kigali : Le CICR s’engage à respecter ses principes fondamentaux

March 10, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In