Mu karere ka Rubavu, Abagizi ba nabi bataramenyekana batemye abacunga umutekano barimo inkeragutabara ebyiri n’umuzamu umwe, banakubita abaturage babiri barabakomeretsa.
Ibi byabye mu gicuku cy’ijoro ryakeye ryo kur’uyu wa Gatatu tariki 19 Ukwakira 2022 mu Mudugudu wa Nyabagobe mu Kagari ka Nengo mu Murenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu.
Bamwe mu baturage babwiye Radio 10 ko ubu bugizi bwa nabi bwabaye guhera saa sita z’ijoro kugeza saa munani.
Bavuga ko aba bagizi ba nabi bageraga mu 10 ndetse babanje bakicara ahantu bahamara iminota 30 ku buryo abaturage babanje gukeka ko ari abanyerondo nyuma aba aribwo baje kwadukira umunyerondo umwe baramukubita bituma abaturage bahita bagira amakenga.
Abatangabuhamya bavuga ko nyuma y’uko abaturage babonye aba bagizi ba nabi batangiye gukubita uwo munyerondo bahise batabara ariko uje wese bakamukubita abandi bagasabwa gusubira mu nzu.
Umwe mu baturage wabonye aba bagizi ba nabi, yabwiye Radio 10 ko baje biteguye kubagirira nabi.
Yagize ati “Aba bantu uko twababonye bari hejuru y’ubushobozi bw’abaturage, bari hejuru y’abanyerondo b’umwuga dufite.”
Yaboneyeho gusaba inzego z’umutekano gukaza umutekano muri aka gace kuko bakurikije uburyo babonye aba bantu, batagenzwaga n’ubujura gusa ahubwo ko bwari ubugizi bwa nabi.
Ati “Twabonye ari ibintu bidasanzwe. Abajura bo ni ibisanzwe hano muri Rubavu kuko abajura baraza inkoko isohotse akaba arayitwaye, igitoki akaba aragiciye aragitwaye, ariko aba bo dukurikije uko twabonye ikipe, bisaba gukaza umutekano.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Tuyishime Jean Bosco, yemereye IGIHE iby’aya makuru avuga ko abakomeretse bahawe ubuvuzi bw’ibanze.
Yagize ati “Abakomeretse nta kibazo ubu bahawe ubuvuzi bw’ibanze mu Bitaro bya Gisenyi.”
Yakomeje avuga ko ubu bugizi bwa nabi bwabaye ahagana saa Cyenda z’ijoro ndetse aba bagizi ba nabi barimo barakurikiranwa.