Imodoka itwara abantu ya companyi ya Virunga igonganye n’ikamyo abantu batatu bahita bitaba Imana
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu habereye impanuka ikomeye y’imodoka, yaguyemo abantu batatu, inakomerekeramo abandi benshi.
Iyi mpanuka bivugwa ko yatewe n’ikamyo yari yikoreye mazutu yacitse feri igonga imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ya Sosiyete itwara abagenzi ya Virunga yerekezaga mu Mujyi wa Kigali ivuye muri Rubavu.
Ikimara kuba, inzego z’umutekano zahise zihagera zitangira gutanga ubutabazi bw’ibanze ku bayikomerekeyemo ndetse bajyanwa kwa muganga mu bitaro bya Gisenyi kugira ngo bakurikiranwe.
Iyi mpanuka yafunze umuhanda wa Rubavu-Musanze iminota 30 bitewe n’ibikorwa by’ubutabazi.
Nk’uko tubikesha igihe ngo iyi mpanuka ikimara kuba bamwe mu bagize imiryango y’abari muri iyo Coaster bahise bajya aho bakirira indembe ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo bamenye uko ababo bamerewe.