Uyu mubyeyi witwa Iribagiza Marie Claire wo mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyundo, akagari ka Terimbere ho mu mudugudu wa Keya avuga ko umwana we yakubiswe umugeri n’umuturanyi amara akayapfumura, ku buryo umwanda usohokera mu rubavu agasaba ubufasha. Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko iki kibazo bukizi ariko butari buzi ko uyu mubyeyi yabuze ubushobozi bwo kuvuza umwana, bukamusaba ko yabugana bukamufasha muri buke Umurenge ufite umwana akavurwa.
Ati “Yakubiswe umugeri n’umuturanyi wacu witwa Niyibizi mu kwezi kwa 8, umwana ishuri yarivuyemo ndetse ubushobozi bwo kumuvuza bwaradushiranye, ku buryo ntan’icyizere cyo kuzamugeza ku Bitaro bya Ruhengeri kuwa 27 Mutarama 2022 nk’uko baduhaye Randevu. Uyu mwana yakubiswe ubwo yari asanze barimo gukinira ku nsina ye bayiciye amakoma.”
Mu kiniga ni amarira menshi, uyu mubyeyi akomeza asaba ubuyobozi ni imiryango nterankunga ku mugoboka, hato umwana atamunyura mu myanya y’intoki.
Iribagiza wibatutse abana batanu avuga ko kuri ubu asigaranye abana babiri gusa, kuko abana batatu bitabye Imana biturutse ku burwayi.
Iribagiza Marie Claire washakanye na Sanzirazose Jean d’Amour avuga ko bose batunzwe no guca inshuro, ndetse ko iyo batabonye aho baca ikiraka umuryango wose uburara, ni mu gihe avuga ko umuryango ubushobozi bwawushizeho bavuza uyu mwana wabo witwa Dushimimana Theoneste.
Habimana Aoron, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyundo avuga ko iki kibazo cy’uyu mubyeyi atarakimugezaho, ariko akamusaba ko niba nta bushobozi afite yakwegera Umurenge bakamufasha mu bushobozi buke buhari.
Ati “Ibibazo by’uwo mubyeyi twarabimenye, nyuma y’uko bibaye bakabanza kubigira ibanga we ni umuturanyi bakiyunga ariko bamaze kubona ko umwana yagize ikibazo gikomeye nibwo babimenyesheje Ubuyobozi bw’Akagari. Iby’uko adafite ubushobozi bwo kwivuza ntabwo tubizi ariko ubwo nimbi ntabwo afite azaze atubwire tumufashe mu bushobozi buke bw’Umurenge umwana avurwe.”
Niyibizi uvugwaho kwangiriza uyu mwana kuri ubu afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Kanama.