Sunday, March 26, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home AMAKURU

Rubavu: Nyuma yo gucengerwa n’ubutumwa, Abayobozi bifuje kuba intumwa za RFL mu baturage

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/08/23
in AMAKURU
0
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Mu gikorwa cy’Ubukangurambaga bwo kumenyekanisha Laboratoire y’Ibizamini bya Gihanga (RFL)  bwiswe Menya RFL cyabereye mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu abayobozi bizejwe guhabwa inyandiko ngufi izabafasha gusobanura neza serivisi za RFL mu baturage

Kur’uyu wa mbere tariki ya 22 Kanama 2022 Ubukangurambaga bwa RFL bwiswe Menya RFL bwabereye mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu aho abayobozi batandukanye kuva ku rwego rw’Intara kugeza ku rwego rw’Umurenge, RIB, Polisi n’abafite aho bahurira n’ubutabera basobanuriwe zimwe muri serivisi za Laboratoire y’Igihugu y’Ibizamini bya Gihanga bishingiye ku butabera(RFL).

IZINDI NKURU WASOMA

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

Bamwe mur’aba bayobozi bakaba bifuje inyandiko ngufi izabafasha gusobanurira abaturage izi serivisi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Habanabakize Jean Claude Agira ati:”Ubu bukangurambaga bukozwe neza byanagabanya ibyaha kuko abaturage batinya gukora ibyaha kuko babona ko nibabikora bazajya bafatwa kubera ibimenyetso bya RFL, nkaba nifuzaga gutanga igitekerezo cy’uko twe nk’abantu duhura n’abaturage mu nzego z’ibanze haramutse hateguwe inyandiko ngufi isobanutse ku buryo yatworohera mu kuyumva ikajya idufasha gukora ubukangurambaga mu baturage tuyobora byadufasha”.

Ni icyifuzo cyakiranwe yombi maze Umuyobozi wa RFL, Lt Col Dr. Charles Karangwa avuga ko birimo gukorwaho ndetse icyi cyifuzo kikazashyirwa mu bikorwa mu minsi ya vuba.

Agira ati:” Yego, turimo kubikoraho, nibagiwe kubabwira ko ubu bukangurambaga buzamara amezi 3, mu minsi ya vuba icapiro (imprimerie) ryacu riri kudukorera inyandiko ngufi ziri mu Kinyarwanda, nitugaruka tuzongera tubaceho tuzaba twazizanye, zizaba ari inyandiko zisobanura ibikorwa byacu zanditse mu kinyarwanda tuzazibaha kuko turifuza ko zizaba ziri hirya no hino mu gihugu hose”.

Uwambajemariya Florence Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru muri icyi gikorwa yavuze ko ubu bukangurambaga buje ari ingenzi ku Ntara y’iburengerazuba kuko ngo nubwo abaturage bari basanzwe bazi RFL ariko batari basobanukiwe neza zimwe muri serivisi itanga.

Agira ati:”Laboratoire y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoresha mu butabera, Intara y’iburengerazuba twari dusanzwe tuyizi kandi hari n’ubufasha yari isanzwe iduha ku bibazo bitandukanye, ni amahirwe adasanzwe kandi nidufatanya abaturage bacu amakuru azabageraho neza”.

Asoza agira ati:”Twiyemeje ubufatanye kandi byaduhaye n’umukoro wo kujya mu baturage tukabagezaho ubu butumwa tukanabakangurira kugana serivisi za RFL”.

Rwanda Forensic Laboratory (RFL) ni laboratoire y’Igihugu yashyizweho mu rwego rwo kugaragaza bimwe mu bimenyetso byifashishwa mu butabera.

Kuva yajyaho mu mwaka wa 2018 ikaba imaze kwakira dosiye zirenga ibihumbi 30 aho itanga serivisi ya DNA ifasha mu guhuza umuntu n’ahabereye icyaha cg abo bafitanye amasano ya hafi hifashishijwe uturemangingo, Serivisi ya Toxicology ifasha mu gupima umuntu nk’igihe yarozwe, ikaragaza ingano ya alcool iri mu maraso, Serivisi yo gupima inyandiko mpimbano no kugereranya ibikumwe by’abakekwaho ibyaha, serivisi yo gusuzuma imibiri y’abitabye Imana hagamije kugaragazwa icyateye urupfu, serivisi  ipima ibintu byose byahumanyijwe na microbes ku buryo uwabirya cyangwa uwabinywa byamuhumanya cyangwa bikamuviramo urupfu na Serivisi  ifasha mu gupima no guhuza ibimenyetso bigendanye n’imbunda n’amasasu hagamije kumenya imbunda cyangwa isasu runaka ryishe umuntu.

Ubuyobozi bwa RFL bukaba bwanatangaje ko vuba aha bugiye gutangiza serivisi yihariye yo gupima amagufa y’umuntu wapfuye kera kugira ngo hamenyekane igihe yapfiriye n’abo bafitanye isano.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Habanabakize Jean Claude
Uwambajemariya Florence Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba
Umuyobozi wa RFL, Lt Col Dr. Charles Karangwa
Umuhanzi INTORE TUYISENGE wanahimbye indirimbo ya RFL yasusurukije abitabiriye icyi gikorwa

 

 

 

 

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

March 26, 2023
1.4k
HOME

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

March 25, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023
1.4k
HOME

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

March 26, 2023

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

March 25, 2023

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023

Ntibisanzwe! Umukobwa mwiza yaciwe amamiliyoni kubera kubenga

March 15, 2023

Ifoto y’Umunyamakuru Phil Peter yateye benshi gushimira Imana kubera uko imeze

March 15, 2023

Rwanda: Abarimu barabyinira ku rukoma, Abanyamakuru bicira isazi mu maso

March 14, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In