Mu gikorwa cy’Ubukangurambaga bwo kumenyekanisha Laboratoire y’Ibizamini bya Gihanga (RFL) bwiswe Menya RFL cyabereye mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu abayobozi bizejwe guhabwa inyandiko ngufi izabafasha gusobanura neza serivisi za RFL mu baturage
Kur’uyu wa mbere tariki ya 22 Kanama 2022 Ubukangurambaga bwa RFL bwiswe Menya RFL bwabereye mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu aho abayobozi batandukanye kuva ku rwego rw’Intara kugeza ku rwego rw’Umurenge, RIB, Polisi n’abafite aho bahurira n’ubutabera basobanuriwe zimwe muri serivisi za Laboratoire y’Igihugu y’Ibizamini bya Gihanga bishingiye ku butabera(RFL).
Bamwe mur’aba bayobozi bakaba bifuje inyandiko ngufi izabafasha gusobanurira abaturage izi serivisi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Habanabakize Jean Claude Agira ati:”Ubu bukangurambaga bukozwe neza byanagabanya ibyaha kuko abaturage batinya gukora ibyaha kuko babona ko nibabikora bazajya bafatwa kubera ibimenyetso bya RFL, nkaba nifuzaga gutanga igitekerezo cy’uko twe nk’abantu duhura n’abaturage mu nzego z’ibanze haramutse hateguwe inyandiko ngufi isobanutse ku buryo yatworohera mu kuyumva ikajya idufasha gukora ubukangurambaga mu baturage tuyobora byadufasha”.
Ni icyifuzo cyakiranwe yombi maze Umuyobozi wa RFL, Lt Col Dr. Charles Karangwa avuga ko birimo gukorwaho ndetse icyi cyifuzo kikazashyirwa mu bikorwa mu minsi ya vuba.
Agira ati:” Yego, turimo kubikoraho, nibagiwe kubabwira ko ubu bukangurambaga buzamara amezi 3, mu minsi ya vuba icapiro (imprimerie) ryacu riri kudukorera inyandiko ngufi ziri mu Kinyarwanda, nitugaruka tuzongera tubaceho tuzaba twazizanye, zizaba ari inyandiko zisobanura ibikorwa byacu zanditse mu kinyarwanda tuzazibaha kuko turifuza ko zizaba ziri hirya no hino mu gihugu hose”.
Uwambajemariya Florence Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru muri icyi gikorwa yavuze ko ubu bukangurambaga buje ari ingenzi ku Ntara y’iburengerazuba kuko ngo nubwo abaturage bari basanzwe bazi RFL ariko batari basobanukiwe neza zimwe muri serivisi itanga.
Agira ati:”Laboratoire y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoresha mu butabera, Intara y’iburengerazuba twari dusanzwe tuyizi kandi hari n’ubufasha yari isanzwe iduha ku bibazo bitandukanye, ni amahirwe adasanzwe kandi nidufatanya abaturage bacu amakuru azabageraho neza”.
Asoza agira ati:”Twiyemeje ubufatanye kandi byaduhaye n’umukoro wo kujya mu baturage tukabagezaho ubu butumwa tukanabakangurira kugana serivisi za RFL”.
Rwanda Forensic Laboratory (RFL) ni laboratoire y’Igihugu yashyizweho mu rwego rwo kugaragaza bimwe mu bimenyetso byifashishwa mu butabera.
Kuva yajyaho mu mwaka wa 2018 ikaba imaze kwakira dosiye zirenga ibihumbi 30 aho itanga serivisi ya DNA ifasha mu guhuza umuntu n’ahabereye icyaha cg abo bafitanye amasano ya hafi hifashishijwe uturemangingo, Serivisi ya Toxicology ifasha mu gupima umuntu nk’igihe yarozwe, ikaragaza ingano ya alcool iri mu maraso, Serivisi yo gupima inyandiko mpimbano no kugereranya ibikumwe by’abakekwaho ibyaha, serivisi yo gusuzuma imibiri y’abitabye Imana hagamije kugaragazwa icyateye urupfu, serivisi ipima ibintu byose byahumanyijwe na microbes ku buryo uwabirya cyangwa uwabinywa byamuhumanya cyangwa bikamuviramo urupfu na Serivisi ifasha mu gupima no guhuza ibimenyetso bigendanye n’imbunda n’amasasu hagamije kumenya imbunda cyangwa isasu runaka ryishe umuntu.
Ubuyobozi bwa RFL bukaba bwanatangaje ko vuba aha bugiye gutangiza serivisi yihariye yo gupima amagufa y’umuntu wapfuye kera kugira ngo hamenyekane igihe yapfiriye n’abo bafitanye isano.



