Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Rubavu bukurikiranye umugore utuye mu Kagari ka Gisa, Umurenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu ukekwaho icyaha cyo kwica umwana yareraga
Bivugwa ko mu ijoro ryo ku wa 07 Mutarama 2022 uwo mwana yaraye arira amutesha umutwe, maze uyu mugore akaza kumugirira umujinya kubera ko abana be bavukaga ariko ntibabeho, nibwo yabyutse amukubita urushyi, umwana agwa muri koma, habaye mu gitondo amusanga aho aryamye na none amukubita umugeri mu gatuza ahita ashiramo umwuka.
Uyu mugore akimara kubona ko umwana amaze gupfa, yahise amuheka (aheka umurambo), amujyana kwa muganga kandi azi neza ko yamaze gupfa, agezeyo nibwo yahamagaye umuyobozi w’Umudugudu amubwira ko yari agiye gusenga yicaye ku igare hanyuma umwana ahubuka mu mugongo agwa hasi arapfa. Uyu mugore yahise agaruka abeshya ubuyobozi ko muganga amubwiye ngo nasubizeyo umwana bamushyingure. Akimara kugeza umurambo mu rugo yanze ko abaturanyi bawureba, ahubwo ahita awushyira mu gikarito maze bajya kuwushyingura. Bivugwa kandi ko ngo uyu mugore amaze kubyara inshuro eshatu abana be bapfa.
Nyuma nibwo ngo amakuru yatanzwe n’umuturage ko uyu mugore ari we wishe uriya mwana. Ubu uyu mugore bikaba bivugwa ko afungiwe kuri Station ya Police ya Gisenyi mu rwego rwo kugira ngo azashyikirizwe urukiko akurikiranwe kur’icyi cyaha.