Umugabo ararembye nyuma yaho mugenzi we amuciye igitsina bivuye ku gushyamirana kwabaye hagati yabo bapfuye inzoga basangiraga .
Mu karere ka Ruhango umurenge wa Bweramana haravugwa inkuru y’umugabo warenzwe n’umujinya agakata igitsina cy’umugabo mugenzi we bapfuye yuko yanyweye inzoga akamwima.
Nk’uko tubikesha inkuru ya TV1 biravugwa ko aba bagabo bombi bari basanzwe ari inshuti magara bakaba bari barimo gusangira.
Bivugwa ko aba bagabo baje kutumvikana ku nzoga bari bari kunywa biza kurangira batangiye kurwana aho umwe byaje kurangira akase igitsina cya mugenzi we, ntabwo abatangabuhamya bagaragaje neza niba uyu mugabo yaciye igitsina cya mugenzi we akoresheje amenyo cyangwa niba yihinnye mu gikoni akazana icyuma kwa mucoma akaba aricyo yifashisha.
Gusa bivugwa ko babanje gutongana bikaza kurangira barwanye ari nabyo byaganishije kuri ibyo byose byabaye.
Kugeza ubu uyu mugabo ari kwa muganga aho ari gukurikiranwa gusa akaba atabaza ubuyobozi asaba ko yarenganurwa agahabwa ubutabera kuko ibyo yakorewe ari akarengane gakabije.