Umubyeyi wo mu Mudugudu wa Bweramana, Akagari Ka Nyakogo mu Murenge wa Kinihira, mu Karere Ka Ruhango, yatwitse umwana we ikiganza agishyize mu mbabura kuko yagurishije agafuni mu bizwi nk’inyuma cyangwa injyamani (ibyuma bishaje).
Uyu mubyeyi yatwitse uyu mwana w’umuhungu, arabihisha ndetse abihisha na Se w’umwana wari udahari.
Nyuma y’icyumweru umwana asohotse hanze, abaturanyi nibwo babonye akaboko k’iburyo k’uwo mwana karazanye amashyira harimo n’inyo.
Amakuru akomeza avuga ko aba baturanyi bahise bihutira gutabaza ubuyobozi bufata aba babyeyi ndetse n’umwana asobanura uko byagenze.
Umwana ubuyobozi bwahise bumujyana kwa muganga ku Kigo Nderabuzima cya Karambi, kubera yari yarangiritse bikomeye bahise bamwohereza ku bitaro bikuru bya Gitwe.
Umubyeyi w’uyu mwana yaje gufatwa afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Kabagari, nyuma bamumanura ku karere mu Ruhango gusa ubu biravugwa ko yarekuwe.
Bigaragara ko uyu mwana uku gutwikwa kwamuteje ubumuga ku kiganza cyane ko yatinze kujyanwa kwa muganga.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yavuganye n’ikinyamakuru Hanga ducyesha iyi nkuru kuri iki kibazo, avuga ko agiye gukurikirana.
Mu Rwanda hakomeza kumvikana ababyeyi benshi bakorera abana iyicarubozo mu gihe babahana. Ni ibintu ubuyobozi bukomeza kuvuga ko bitemewe ariko bigakomeza kubaho mu bice bitandukanye by’igihugu.