Umugabo wo mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango, yafashe icyemezo cyo gusiga umugore we, amusigira ibaruwa y’ibirego bitandukanye byatumye afata iki cyemezo birimo kuba atakimusasira.
Uyu mugabo witwa Kubwimana Jean wo mu Mudugudu wa Muhororo mu Kagari ka Remera, ngo yafashe iki cyemezo cyo gusiga umugore we nyuma yo kuremererwa n’ibyo amukorera.
Mu ibaruwa uyu mugabo yasize yanditse mbere yo kugenda yagize ati:“Umuntu ntandaza, umuntu ntajya ansasira, umuntu ntituvugana, none ndananiwe mpisemo kumuha ububasha bwo kubana n’abo ashaka.”
Rurangirwa Alexis uyobora Akagari ka Remera yemeje ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwamenye aya makuru, ndetse bukabyinjiramo bukaza gusanga aba bombi basanzwe bafitanye amakimbirane.
Uyu muyobozi avuga ko uyu mugabo n’umugore we “bari bamaze iminsi ibiri batararana nk’umugabo n’umugore.”
Gitifu Rurangirwa uvuga ko uyu mugabo bahise bajya kumushakisha bakamusanga mu kandi Kagari, yavuze ko aya makimbira yo muri uyu muryango ashingiye ku businzi bw’uyu mugabo kuko asanzwe anywa inzoga agasinda bikabije.
Uyu mugabo basanze mu kandi Kagari bakamusubiza mu rugo, yabonetse nyuma yuko umugore we yiyambaje inzego azibwira ko umugabo we yabuze kuko ubwo yamaraga kwandika urwandiko yahise akizwa n’amaguru arigendera.
Abaturanyi b’uyu muryango batangaza ko kubera ubusinzi bw’uyu mugabo, hari n’impungenge ko ashobora kuzafata icyemezo gikomeye akaba yaniyambura ubuzima.
