Mu gihe abana bari hagati y’imyaka 5 na 11 bitegura guhabwa urukingo rwa Covid-19 aho bazarufatira ku mashuri yabo, ababyeyi barashimira Leta y’u Rwanda kuba yaratekereje gukingira abana babo.
Munganyinka Beatrice umubyeyi utuye mu karere ka Rulindo mu Murenge wa Shyorongi avuga ko bashimira leta kuba yaratekereje igikorwa cyiza cyo gukingira abana
Agira ati:” Mfite abana 2 uw’imyaka 7 n’uw’5 bazahabwa urukingo rwa Covid 19 bakazarufatira ku kigo cy’amashuri cya G S Musenyi, ndashimira leta y’u Rwanda kuba yaratekereje ku bantu bakuru none ikaba yibutse n’abana bacu, amakuru y’iki gikorwa nigeze kuyumvaho ariko sinari nabisobanukiwe neza, niteguye kuzabakingiza kandi ndahamagarira n’abandi kuzakingiza abana babo”.

MANISHIMWE Fidele nawe ni umubyeyi uvuga ko atari azi ko icyo gikorwa gihari ariko akaba agiye gutegura abana be kugira ngo batazacikanwa.
Agira ati:” Mbimenyeye aha ni wowe ubimbwiye, mfite abana 2 bose bo mur’iyo myaka ubu ngiye kubategura kugira ngo batazacikanwa kuko nange narakingiwe kandi nta ngaruka nigeze ngira”.

Mukakayumba Vestine nawe avuga ko nyuma yo kumenya amakuru agiye gutegura abana be kugira ngo nabo bazakingirwe.
Agira ati:” Ndi umubyeyi w’abana 2 biga mu mashuri abanza, umwe yiga mu mwaka wa 4 undi yiga mu mwaka wa 2, icyi gikorwa ni cyiza gusa si nari nkizi kuko, ubu nibwo amakuru atugezeho ariko ngiye gutegura abana kuko urukingo ruzabarinda indwara maze bagire ubuzima bwiza”.

Ku ruhande rw’abana Umutoni Sonia umwe mu bana twaganiriye avuga ko asaba abana bagenzi be kuzikingiza kugira ngo batazarwara.
Agira ati:” Niga mu mwaka wa 1 mu mashuri yisumbuye, amakuru yo gukingirwa ntayo nari mfite kuko ntabwo ababyeyi barayambwira,ndasaba abana bazikingize kuko urushinge ntiruryana ahubwo rutuma umuntu atarwara.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Rulindo NUWAYO Denys avuga ko kugeza ubu imyiteguro haba ku babyeyi ndetse n’amashuri azakorerwamo icyi gikorwa biteguye neza.
Agira ati:” Ni igikorwa kizabera mu bigo by’amashuri 107 yo mu karere ka Rulindo, tumaze iminsi twitegura kandi turizera ko bizagenda neza, twagiye dukora inama tunatanga ubutumwa haba ku babyeyi n’abarimu nk’abazaba bari ahazabera igikorwa twarabaganirije kugeza ubu twiteguye neza”.
Umuvugizi w’Ikigo k’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) MAHORO NIYINGABIRA Julien avuga ko iyi gahunda igamije kubungabunga ubuzima bw’abana nk’imbaraga z’igihugu cy’ejo hazaza.
Agira ati:” Nyuma yo gukingira abantu bakuru ubu hatahiwe abana nk’imbaraga z’igihugu z’ejo hazaza, urukingo tuzabaha rutangwa mu byiciro 2 aho bagiye guhabwa dose ya mbere hanyuma bakazahabwa iya 2 itangwa nyuma y’ibyumweru 3 kugeza ku 8, turasaba ababyeyi babo kuzabafasha kugira ngo batazacikanwa n’aya mahirwe”.

Amakuru dukesha urubuga rw’Ishami rya Loni ryita ku bana (UNICEF) mu Rwanda avuga ko icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubuzima bw’abana n’imiryango yabo akaba ariyo mpamvu Unicef irimo gukorana n’impuguke ndetse na leta kugira ngo icyi cyorezo gicike burundu binyuze mu babyeyi, abarezi n’abarimu ibaha ubufasha bwizewe mu gufasha abana gukomeza kugira ubuzima bwiza, biga kandi barinzwe.
Gukingira abana Covid-19 ni igikorwa kireba abana bari hagati y’imyaka 5 na 11 kikazatangira kuwa 3 Ukwakira 2022 aho bazakingirirwa ku mashuri yabo bakazahabwa urukingo rwa P-fizer nyuma yo guhabwa uburenganzira n’ababyeyi babo cyangwa undi ubarera binyuze mu nyandiko iriho umukono.
Kugeza ubu imibare dukesha RBC igaragaza ko mu bantu 132488 banduye covid-19 mu Rwanda kugeza ku itariki ya 18 Nzeri 2022 abana bafite hagati y’imyaka 5 na 11 bari 4358 ni ukuvuga 3,3% by’abanduye bose bikaba byitezweho ko muri icyi cyiciro cya mbere hazakingirwa abana basaga 478000 aho umwana umwe azahabwa mikorogarame/dose 10.

Anaclet NTIRUSHWA, Ibendera.com