Umupasiteri witwa Habamungu Jérôme wa Paruwasi y’Itorero rya AEBER mu Karere ka Rulindo ari gushakishwa ngo aryozwe icyaha cyo kuba ngo yaradukiriye umukecuru witwa Mukamana Liberathe akamuhondagura ubwo uyu mukecuru yari mu rusengero ari guhimbaza Imana
Amakuru dukesha ikinyamakuru Umuseke avuga ko ku Cyumweru tariki 27 Kanama 2023, Pasiteri Habamungu Jérôme wa Paruwasi y’Itorero rya AEBER Umurenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo yadukiriye umukecuru witwa Mukamana Liberathe akamuhondagura aho bivugwa ko mukecuru Mukamana yakubiswe inkoni eshatu mu mugongo no mu gahanga ubwo yari mu rusengero ari guhimbaza Imana.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Gasharu mu Kagari ka Kigarama bari muri ariya materaniro bavuga ko ubwo uriya mukecuru yajyaga imbere kubyinira Imana mu mwanya wo guhimbaza, batunguwe no kubona Pasiteri amuhata inkoni.
Umwe mur’aba baturage yagize ati:“Afata inkoni abakecuru bitwaza aba arayimukubise mbese twabonye bibabaje abakirisito bose bajyamo bajya gukiza.”
Asoza avuga ko uriya mukecuru bahise bamwihutana kwa muganga bakamupfuka bakanamuha imiti, ubu ngo akaba arwariye mu rugo.
Pasiteri Habamungu Jérôme abazwa ibyo gukubita uriya mukecuru yari ashumbye, yabiciye ku ruhande maze akupa telefone.
Gusa bivugwa ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane aho abana b’uriya mukecuru boneshereje Pasiteri maze bakiruka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kisaro, Uwamahoro Telesphore, yahamije ko uriya mukirisito yakubiswe na Pasiteri wahise atoroka.
Yagize ati:”Icyateye gukubitwa ntabwo turakimenya kuko ntabwo twigeze tumubona ngo tumubaze amakuru ahagije cyakora arimo gushakishwa n’inzego z’umutekano ngo akurikiranwe.”
Gitifu Uwamahoro yibukije abaturage ko nta muntu uri hejuru y’amategeko, abasaba kwirinda ibikorwa bigayitse byabashora mu manza.