Kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ugushyingo 2021, Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye bwa Gicumbi bwaregeye Urukiko umugore w’imyaka 47 y’amavuko, bumukurikiranyeho gutwika umwana yibyariye akamwangiza isura yo mu maso amuhora ko bamubwiye ko yiba.
Amakuru ya BWIZA avuga ko uyu mugore atuye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Kinihira, Akagari ka Marembo, Umudugudu wa Kigali,
Icyaha uregwa ngo yagikoze ku itariki 11 Ugushyingo 2021 ubwo yahengeraga umuhungu we aryamye w’imyaka 19 y’amavuko, agashyushya amazi yamara kubira akayamusukaho akamwangiza bikomeye isura ndetse no ku nda.
Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko umuhungu we yumvise ahiye agashigukira hejuru avuza induru abantu bakajya kumutabara, agahita ajya gutanga ikirego, nyina agatabwa muri yombi.
Uyu mugore mu ibazwa rye yemera icyaha akavuga ko ari shitani yabimuteye, ko bwari uburyo bwo kumuhana ngo atazongera kwiba, umujinya wamufata agahita amutwika.
Ubushinjacaya buti “Ibyo avuga ugasanga nta kuri kurimo kuko umuhungu we yamubajije icyo ashyuhirije amazi akamubeshya ko ari ayo guha ingurube, bigaragara ko yafashe umwanya uhagije wo kubitekerezaho kandi azi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko”.
Iki cyaha nikimuhama azahanishwa ingingo ya 121y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano.