Urubyiruko rumwe na rumwe ruvuga ko Umuryango wa Caritas ari umuryango wo gufasha abatishoboye ariko hakaba n’abandi bavuga ko batawuzi uretse kumva gusa abantu batukana ngo wa MUKARITAS WE
Mu kiganiro IBENDERA.COM twagiranye n’urubyiruko rutandukanye mu bihe bitandukanye har’abibaza icyo Caritas aricyo abandi ugasanga hari bimwe mu bikorwa by’uyu muryango bazi ariko nabo bakavuga ko nta bumenyi burambuye bazi ku bikorwa by’uyu muryango.
HABIMANA John wo mu Karere ka Kicukiro agira ati:”Numva abantu batukana ngo WA MUKARITASI we sinzi icyo bivuga kuko niyo urebye usanga ririya zina atari ikinyarwanda, nange ahubwo muzambarize munsobanurire”.
NIYONSENGA Appaulin wo mu ntara y’Amajyepfo ariko akaba ubu asigaye aba mu mugi wa Kigali agira ati:”uyu muryango ndawuzi kuko niga ni wo wandihiriye amashuri, nzi ko ari umuryango ufasha abatishoboye ukabafasha mu bikorwa binyuranye nko kurihirira amashuri abana b’abakene n’ibindi,….
Hari n’abandi bagiye batubwira ko uyu muryango ibikorwa byawo batabizi ndetse bagasaba ba nyir’uyu muryango kongera ubukangurambaga bwawo hirya no hino muri rubanda
Padiri TWIZEYUMUREMYI Donatien ukuriye uyu muryango muri Disezi ya Kigali avuga ko uyu muryango watangiye mu Rwanda mu myaka ya 1959 ariko muri diosezi ya Kigali ugatangira mu mwaka w’1976 utangijwe n’abepisikopi kuko watangiranye na Diyosezi ya Kigali.
Padiri akomeza avuga ko uyu muryango ufasha abantu bose bababaye utitaye ku idini runaka bakabafasha mu bikorwa by’ibanze nk’ibyo kurya, kwambara n’ubuvuzi bikubiye mu nzego eshatu arizo gufasha abakene, gufasha abahuye n’ibiza no mu birebena n’ubuzima.
Kurikira iyi nkuru mu buryo bwa Video unyuze kur’iyi link iri hasi :