Sunday, March 26, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE

Rusizi : Abageni bahiriye mu nzu bari mu kwezi kwa buki

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2021/12/16
in NTIBISANZWE
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Abageni Icyimanizanye Jeannette w’imyaka 26 na Ngabonziza Eric bamaze igihe gito barushinze, bahiriye mu nzu aho bari batuye mu mudugudu wa Munyinya, akagari ka Gihundwe mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi bikaba byabereye urujijo abantu icyaba cyatumye bashya.

Icyakora bakuwemo batarakongoka, gusa mu byo bari bafite mu nzu byose ntihagize na kimwe basohokana, byose uhereye ku myambaro kugeza ku kiyiko barishaga.

IZINDI NKURU WASOMA

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

Uzamukunda Félicité w’imyaka 62, nyir’inzu yahiye babagamo, yabwiye BWIZA ducyesha aya makuru ko hari mu ma saa saba n’igice z’ijoro rishyira ku wa mbere tariki 13, yumva umugeni Icyimanizanye ataka cyane avuga ngo nibabatabare barapfuye abanza kugira ngo ni abajura babateye arebera mu idirishya yanga gukingura. Yakomeje avuga ko ahubwo yabonye umuriro waka inzu yose abona ko atari abajura ni bwo ngo yahise akingura asanga inzu yose yagurumanye babuze uko bakingura umuriro usatira n’icyumba bari baryamyemo. Ati: “Narasohotse mbona inzu yose yagurumanye ihereye ku muryango wo mu cyumba cy’uruganiriro, numva basakuza cyane bavuga ko bumva batangiye gushya kandi babuze aho bashyize urufunguzo rukingura umuryango usohoka, ndebye mbona umuriro ari mwinshi, kuko nanjye nta wundi tubana mu nzu, nahise niruka njya gutabaza umuturanyi araza asanga nta kindi cyakorwa uretse gushaka ishoka agaca urugi ngo babone uko basohoka’’. Avuga ko ku bw’amahirwe yari afite ishoka mu nzu yari amaze iminsi aguze ayiha uwo muturanyi asiga ari guca urugi.

We yakomeje kugenda atabaza abandi baturanyi agaruka asanga babajyanye kwa muganga bavuga ko bari batangiye gushya ariko umugabo ari we wahiye cyane umubiri wose, kuko ngo yabonye umuriro ubasatira cyane atangira kubundarara ku mugore we ufite inda y’amezi 3,5, amukingira ngo we n’umwana barengerwe nubwo we yashya agakongoka ariko nibura bo barokoke.

Ati: “Nakomeje kugenda nirukanka muri icyo gicuku ntabaza hose ngaruka nsanga urugi baruciye bavamo babajyanye ku bitaro bya Gihundwe”.

“Nta na kimwe bakuyemo kuko na bo ubwabo, nk’uko nabibwiwe n’abahise batabara nagiye gushaka abandi badutabara, basohotse bambaye ubusa buriburi, nta n’akantu bafite mu ntoki, bahiye bigaragara ariko ngo umugabo ari we wahiye cyane aramira umugore n’umwana atwite ngo bo badashya,kugeza ubu rero baracyitabwaho n’abaganga, inzu yose yo yarashize, nta na kimwe cyabashije kuvamo’’.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gihundwe Habimana JMV, avuga ko batabaye mu ma saa munani z’igicuku bagasanga abo bageni batangiye gushya n’ibyo mu nzu byose uhereye ku byo bari baryamiye biri gushya, ku bw’amahirwe basohorwamo batarakongoka,nta n’icyo bambaye.

Ati: ’’Byari bikomeye cyane kuko umugabo we wabonaga yahiye cyane umubiri wose, cyane cyane igice cy’ibitugu,umugore na we umuriro watangiye kumugeraho ku buryo iyo hashira nk’iminota 5 urugi rutaracibwa ngo basohoke na bo twari gusanga babaye ivu risa, mu by’ukuri ni Imana yonyine yahabaye’’.

Arakomeza ati: ’’Inzu yose yarahiye igisenge cyose kirashira, nta kantu na kamwe mu byari munzu byose kavanywemo, na bo ubwabo basohotse bambaye ubusa buriburi no kubanjyana kwa muganga ni abagombye kubatiza utwenda, umugabo ageze ku bitaro bya Gihundwe babonye bikomeye bamwohereza I Butare, ntituzi amakuru ye, icyakora umugore n’umwana atwite bo bari mu bitaro bya Gihundwe bari kwitabwaho n’abaganga turizera ko nta bibazo cyane,ikibazo wenda cyaba icy’ihungabana yaba yaratewe n’ibyo byose byamubayeho’’.

Ubwo umunyamakuru wa kiriya gitangazamakuru yageraga mu bitaro bya Gihundwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 14 Ukuboza, ntiyashoboye kubona uyu Icyimanizanye Jeannette ngo amusobanurire uko byagenze n’uko yiyumva, cyane ko n’abayobozi bavuga ko batazi kugeza ubu icyateye iyi nkongi, niba ari amashanyarazi cyangwa icyo baba bari baraye bacometse, icyakora avugana n’umwe mu babyaza bamukurikirana.

Uwo mubyaza ati: ’’Yatugezeho mu ma saa munani zirenga z’igicuku gishyira uwa 13 Ukuboza. Atwite inda y’ibyumweru 14 ni ukuvuga amezi 3,5. Yari yahiye koko, cyane cyane ahagana mu bice byo mu maso, afite n’ihungabana birumvikana kuko buri wese ubaweho n’ibintu nk’ibyo ntiyaribura, tumwitaho uko bishoboka kose,ubu ameze neza nta kibazo n’umwana atwite nta kibazo yagize ni yo mahirwe. Gusa umugabo we ntituzi ibye kuko hano twakiriye umugore gusa na byo birumvikana’.’

Gitifu w’akagari yavuze ku kigiye gukurikiraho nubwo umugabo tutarabasha kumenya uko amerewe, cyane ko bari abageni bakirushinga, ibintu byose bacungiragaho bihiriye rimwe, nta handi ho kuba bafite, cyane ko nubwo umugabo yari asanzwe yigisha gutwara imodoka n’amategeko y’umuhanda mu mujyi wa Rusizi, umugore nta kazi bavuga yagiraga ngo babe bahera aho bisuganya ngo bongere batangirire kuri zeru bashakishe.

Ati: ’’Birumvikana ko ari ikibazo kiremereye cyane nubwo bagize amahirwe bakavamo nitugira n’andi bakaba bazima kongera gushakisha byo bagerageza kuko ikiguma ari ubuzima, ariko twahise dukora raporo tuyishyikiriza umurenge ngo turebe ko hari icyo bazafashwa ngo bongere bisuganye, dutegereje igisubizo cy’umurenge, hagati aho ni ugushishikariza abaturanyi babo, inshuti, abavandimwe babo n’ababazi bose kugira icyo bakora bakabatabara na ho ubundi ntibyoroshye pe!’’

Ku byerekeranye na nyir’inzu, umukecuru Uzamukunda Félicité uvuga ko iyi nzu yakodeshwaga amafaranga 50.000 ku kwezi ari yo yari imutunze, ikaba itari mu bwishingizi nk’izindi nyinshi z’abaturage, na we agasaba ubufasha ngo yongere ayubake imurinde amasaziro mabi.

Naho Gitifu Habimana ati: ’’Na we birumvikana ko yashegeshwe n’ibyo byago bitunguranye,cyane ko nubwo yaba yari afite n’utundi tuntu acungiraho iyo nzu ari yo yarebagaho cyane kandi kubona ayo guhita yubakisha indi muri ibi bihe bikaba bitamworoheye, na we tugiye kumukorera ubuvugizi ku murenge turebe ko hari icyamukorerwa”.

“Turamusura tumuganirize, tumukorere ubwo buvugizi nihagira ikiboneka azagihabwa nikitaboneka azihangana nta kundi byagenda, gusa byombi birababaje cyane’’.

Si ubwa mbere muri uyu mujyi havugwa inkongi y’umuriro, haba mu nzu z’abaturage ubwabo, cyangwa mu mangazini(inzu zicururizwamo) nk’uko byagiye bigaragara mu myaka ishize.

 

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

March 26, 2023
1.4k
HOME

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

March 25, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023
1.4k
HOME

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

March 26, 2023

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

March 25, 2023

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023

Ntibisanzwe! Umukobwa mwiza yaciwe amamiliyoni kubera kubenga

March 15, 2023

Ifoto y’Umunyamakuru Phil Peter yateye benshi gushimira Imana kubera uko imeze

March 15, 2023

Rwanda: Abarimu barabyinira ku rukoma, Abanyamakuru bicira isazi mu maso

March 14, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In