Umugabo ukora akazi k’uburobyi mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, yararanye n’umukobwa wicuruza, abura amafaranga yo kumwishyura, amubwira ko yayasimbuza ikilo cy’isambaza, undi abitera utwatsi avuga ko atazayishyura inzu.
Ibi byabereye ahazwi nko ku Ryakane mu Mudugudu wa Mbagira mu Kagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe, aho umugabo wari wararanye n’umukobwa bivugwa ko yigurisha, yari yashagawe n’abaturage nyuma yo kubura ubwishyu bwo kuyishyura.
Uyu mukobwa yabwiye RADIOTV10 ko uyu mugabo bari bemeranyijwe ko aza kumwishyura 3 000 Frw ariko akaza kuyabura ahubwo akamukinga inoti y’amadolari y’impimbano.
Ati “Yayampaye ariko yanga gutaha niba yari yaryohewe simbizi…nibwo mbajije abantu nti “ese aya mafaranga avunje angahe?” ahita ayanyaka ahita ayaca”.
Abaturage baba mu gipangu kimwe n’uyu mukobwa banabonye iyi note bavuga ko ngo ari inkorano, ndetse bakavuga ko ari na byo byatumye uyu mugabo yahise ayica kuko ngo yangaga ko bamutahura bikaba byamukoraho.
Umwe ati “Ni igipapuro gishushanyijeho rimwe, twayabonye, umujinya uramwica ahita agicagagura akijugunya mu musarani.”
Bamwe mu baturage, babwiye uyu mugabo gushaka ikintu aha uyu mukobwa cyasimbura amafaranga yari yamwemereye.
Ahita agira ati “Tugende baguhe ikilo cy’isambaza” Umukobwa ahita agira ati “Ikilo cy’isambaza se nyabaki, isambaza se nzazishyura nyiri inzu. Urayampa.”
Bivugwa ko aba bombi bakomeje guterana amagambo kugeza aho ubuyobozi bw’umudugudu bwaje kuhagerera bukabumvikanisha nk’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamashangi Ndorimana Jean d’Amour agira ati:”iki kibazo twakimenye ndetse ku bufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi bw’Umudugudu, bumvikanishije uyu mukobwa n’uyu mugabo, yemera ko aza kumwishyura.”