Mu karere ka Rusizi, Umupadiri wo muri Diyoseze ya Cyangugu muri Paruwasi ya Nkaka, yahuriye n’abajura imbere ya Kiriziya bamwamburiye ibyo yari afite byose .
Inkuru yamenyekanye mu gitondo cyo kur’uyu wa kabiri iviga ko ku mugoroba wo kur’icyi Cyumweru tariki ya 23 Nyakanga, 2023 ku isaha ya saa mbiri z’umugoroba (20h00) umupadiri yasohotse mu kiliziya asanga abajura bamuteze bamwambura ibyo yari afite ariko ku bw’amahirwe ntibamwica.
Unkuru dukesha umuseke ivuga ko kuba uyu mupadiri yasagariwe bikomeye kugeza n’aho aba bajura bashoboraga kumwica.
Uyu mupadiri avuga uko yahuye n’aya mabandi yagize ati:“Nka saa mbiri zibura cumi n’itanu (19h45) nasohotse mu rugo aho tuba nyuze mu kayira kari munsi ya Kiliziya, mbona umuntu anturutse imbere ansatira arambwira ngo muhe ibyo mfite byose, mubaza impamvu abinyaka hahita haza abandi babiri baransaka, byose baratwara.”
Yakomeje avuga ko ibyo yari afite byose birimo telefoni y’akazi, amafaranga, perimi n’ibindi babimwambuye ku bw’amahirwe ariko bamusiga ari muzima.
Uyu mupadiri avuga ko bamwambuye ibyangombwa bya moto, perimi, telefoni, n’amafaranga ibihumbi makumyabiri (20,000Frw) gusa ngo yaje kuvuza induru atabarwa n’umuzamu wa Paruwasi n’abaturage .
Bivugwa ko mur’aka gace ngo ubwambuzi bumaze gufata indi ndera dore ko ngo batagitinya no kwambura abantu ku manywa y’ihangu kandi ngo baba bitwaje intwaro gakondo n’imbwa z’inkazi.
Ntivuguruzwa Gervais Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkanka yavuze ko bamaze iminsi bakira ibirego by’abaturage bakorewe ubujura, bafite n’ibimenyetso bakaba bari gukusanya imyirondoro y’abakekwaho gukora ubwo bujura kugira ngo bafatwe bahanwe.
Hirya no hino mu duce tunyuranye tw’u Rwanda hamaze iminsi havugwa ubujura n’ubwambuzi gusa umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CP John Bosco KABERA akaba aheruka gutangaza ko umuntu wese wiba cyangwa akambura abantu ibyabo Polisi y’u Rwanda itazamwihanganira ko azashakishwa kugeza afashwe kandi akabihanirwa.