Aya makuru yagiye hanze ubwo ku rutonde rw’abatishoboye bo mu Mudugudu wa Tuwonane wo mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi hagaragaragaho bamwe mu bakozi ba leta bagomba guhabwa inkunga y’abatishoboye.
Bamwe mu baturage bo muri uyu Mudugudu wa Tuwonane mu Kagari ka Gatsiro mu Murenge wa Gihundwe, babwiye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko bumvise ko uru rutonde rwaturutse mu Kigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze(LODA) rw’abagomba gufashwa kwifasha muri gahunda zo kuzamura abatishoboye.
Gusa icyabatunguye, ni ukubonaho bamwe mu basanzwe bifashije, barimo n’abasanzwe ari abakozi ba Leta ndetse n’abari mu buyobozi bw’Inzego z’Ibanze.
Mukeshimana Esperance na we avuga ko uru rutonde barubonyeho abasanzwe bifashishije, ahubwo abatishoboye bagakwiye kuba bariho bakaba batariho.
Ati “Urutonde ruriho abakire, ruriho umumotari witwa Jean Marie na murumuna we na we w’umumotari, hakaza na kanyamashyamba, umugore we akaba SEDO. Barifashije rwose ugeze no mu ngo zabo ukareba wasanga ari abantu b’abakomeresa bakomeye.”
Umukozi Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Kagari ka Rugabano mu Murenge wa Nkanka, Bavugirije Innocent na we uri kuri uru rutonde, uvuga ko atari anabizi, avuga ko nta muyobozi wagakwiye kwishimira kuza kuri uru rutonde.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Dukuzumuremyi Annemarie, yatangaje ko niba urwo rutonde ruteye uko rumeze nkuko bivugwa n’abaturage, ruzakosorwa.