Tuesday, October 3, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

Rwamagana: 34,5% by’urubyiruko ni intama zazimiye zigiye gushakishwa zigakurikiranwa

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2023/08/26
in HOME, AMAKURU
0
1.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Mu Karere ka Rwamagana urubyiruko rusaga 34,5% bafatwa nk’intama zazimiye bitewe no kuba batagira akazi bakaba batari no mu ishuri ibi bikaba ari byo byatumye ubuyobozi bw’Aka karere buvuga ko bagiye gushakishwa bagakurikiranwa bagashakirwa uburyo biga imyuga y’igihe gito izabahesha akazi. 

Kur’uyu wa Gatanu tariki 25/8/2023 mu Karere ka Rwamagana habereye inama nyunguranabitekerezo igamije guteza imbere umurimo mur’aka Karere aho abayitabiriye bakomoje ku rubyiruko rungana na 34,5% rufatwa nk’intama zazimiye.

IZINDI NKURU WASOMA

Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bungutse umuhanzi mushya uzanye imbaraga zidasanzwe

Burundi: Kubera Big Fizzo abarundi barakariye The Ben ari ku rubyiniro

Uru rubyiruko rungana na 34,5 rukaba rutagaragara ku isoko ry’umurimo ntirube no mu ishuri aho bamwe mu babyeyi twaganiriye bavuga ko gukemura ikibazo cy’uru rubyiruko ari umukoro w’Ababyeyi n’ubuyobozi muri rusange.

NKIKABAHIZI NDANGUZA J. Bosco ni umucuruzi akaba n’umuturage muri Rwamagana, avuga ko hakwiye kubaho ubufatanye hagati y’abikorera n’ubuyobozi kugira ngo iki kibazo cy’uru rubyiruko rudafite akazi rukaba rutazwi n’aho ruherereye gikemuke.

-NKIKABAHIZI, umuturage mu Karere ka Rwamagana-

Agira ati:”Turacyafite ikibazo mu rubyiruko rudafite imirimo aho hari n’abatayifite batanayishaka, batagaragara no mu mashuri ntibagaragare no mu bari mu mahugurwa icyo kibazo kirahari, icyo twasaba nuko imiryango,Leta n’abandi bantu bafasha aba bana kujya mu mashuri bakiteza imbere”.

UWAMAHORO Angelique nawe ni umuturage uturuka mu murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana akaba akora akazi ko kudoda imyenda nubwo ubu ari umushomeri kubera ko imashini ye yapfuye, agira ati:” Nge nk’umubyeyi numva uru rubyiruko rwazimiye rwashakishwa abatarize bagashyirwa mu mashuri y’imyuga abafite ubushobozi bwo kwiga Kaminuza bagafashwa kuyikomeza maze barangiza bakazajya ku isoko ry’umurimo naabo bagakora”.

-UWAMAHORO Angelique uturuka mu murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana-

Asoza agira ati:”Uruhare rw’umubyeyi mur’iki gikorwa nugutanga umusanzu wabo mu gushaka aba bana bakajya mu mashuri y’imyuga bakiga kugira ngo nabo babashe kwiteza imbere, abatagira ababyeyi Leta ikabashaka bagashyirwa mu miryango abandi batagira imiryango bakubakirwa amazu nabo bakaba mu miryango ariko nabo (urubyiruko) bagashyiramo uruhare rwabo rwo kutitinya bagashakisha imirimo”.

Ku ruhande rw’ubuyobozi ,Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana MBONYUMUVUNYI Radjab agira ati:”Abo twise intama zazimiye ni bariya b’urubyiruko bagera kuri 34% batari mu mirimo batari mu ishuri, navuga ngo abo ngabo ni abarangaye, nibo tugiye kwitaho cyane no gukurikirana tukavuga ngo aba bantu bari hehe? Ese aho ntibirirwa bicaye mu rugo gusa wenda bakina amakarita, ntibirirwa bicaye ku muhanda gusa barangaye bareba imodoka zihita kandi ari urubyiruko rufite imbaraga zo kubaka igihugu? Abo rero nibo tugiye kwitaho ku buryo bw’umwihariko no kubashakisha kugira ngo tubajyane cyane cyane mu myuga kuko niho bashobora kwiga igihe gito kandi bakabona ikibatunga”.

-Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana MBONYUMUVUNYI Radjab-

Uyu muyobozi avuga ko ku bw’amahirwe mu Karere ka Rwamagana basinyanye amasezerano n’ibigo bitandukanye by’amashuri y’imyuga (IPRC) ku buryo aba bana bazazana ikayi n’ikaramu hanyuma ubuyobozi bwo bukabakorera ubuvugizi bakigira ubuntu.

Kugeza ubu ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda mu mwaka wa 2022 bugaragaza ko Akarere ka Rwamagana gatuwe n’abaturage 483 953 muri bo abakora akaba ari 153947 bangana na 54% naho abadafite akazi bakaba ari 30188 bangana na 46% aha kakaba harimo na 34,5% bafatwa nk’intama zazimiye kubera ko badafite akazi, bakaba batiga ntibabe no mu mahugurwa aho bashobora kuba ari abakora uburaya, ubujura cyangwa bakaba ari inzezerezi.

Iyi nama ikaba yarateguwe n’Akarere ka Rwamagana ku bufatanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’umurimo mu Rwanda ikaba yahuje abikorera, abacuruzi n’abakora indi mirimo inyuranye mur’aka Karere hagamije gusubiza ikibazo cy’ubushomeri dore ko mu Karere ka Rwamagana igipimo cy’ubushomeri kiri kuri 19,6% aho buri mwaka bigendanye n’imihigo y’akarere hahangwa imirimo mishya iri hagati y’ibihumbi 5 n’ibihumbi 6.

-Abitabiriye inama-

   

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bungutse umuhanzi mushya uzanye imbaraga zidasanzwe

October 3, 2023
1.4k
HOME

Burundi: Kubera Big Fizzo abarundi barakariye The Ben ari ku rubyiniro

October 2, 2023
1.4k
AMAKURU

Nyanza: Umusore yiyahuriye muri kasho

October 2, 2023
1.4k
HOME

Pasiteri yongwe yafunzwe, akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’uburiganya

October 2, 2023
1.5k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bungutse umuhanzi mushya uzanye imbaraga zidasanzwe

October 3, 2023

Burundi: Kubera Big Fizzo abarundi barakariye The Ben ari ku rubyiniro

October 2, 2023

Nyanza: Umusore yiyahuriye muri kasho

October 2, 2023

Pasiteri yongwe yafunzwe, akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’uburiganya

October 2, 2023

Mu nama z’Abaturage hagiye kujya hatangwa ubutumwa ku itegeko ryo gukuramo inda mu buryo byemewe

September 28, 2023

Abamotari bakoresha Moto za Spiro bagiye kujya bishyurirwa Mutuelle

September 25, 2023

Ngororero: Umukobwa aratabaza nyuma yo guhemukirwa n’uwo yihebeye

September 25, 2023

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

September 22, 2023

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

September 22, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In