Mu Karere ka Rwamagana haravugwa abakozi binubira kwishyuzwa ku ngufu amafaranga yo gufasha ikipe y’aka Karere
Aba barimu bakaba basaba kurenganurwa nyuma y’aho bari gusabwa aya mafaranga n’ubuyobozi bw’Akarere kandi bakavuga ko ngo batabanje kubiganirizwaho ngo bifatweho umurongo wemerwa na bose.
Aba barimu bavuga ko bakatwa amafaranga angana na 1% kugira ngo ahabwe ikipe ya Rwamagana City ibarizwa mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, aya mafaranga basabwa bakaba bavuga ko ashyirwa muri compte ya 00071390112848 iri muri Banki ya COGEBANQUE.
Aba barimu bavuga ko ibi byaba ari uguhohoterwa cyangwa igitugu dore ko ngo nta nama bigeze bagishwa mbere yo gukorerwa ibi.
Bavuga ko mu gihe Leta iherutse kubongeza umushahara batiyumvisha ukuntu Akarere kahita kababonerana kagatangira kubatwarira amafaranga batabanje kubiganirizwaho.
Twagerageje kuvugana n’umuyobozi w’aka Karere MBONYUMUVUNYI Ladjab ariko ntibyadukundira gusa aba bakozi bakaba bavuga ko ubusanzwe iyo hajyaga hari ikibazo bajyaga babanza kukiganiraho n’ubuyobozi bw’Akarere ariko ubu bwo akaba atariko byagenze bakaba basaba ko ibi byahinduka.
Iyi kipe basabwa gutera inkunga ariko bakavuga ko bikorwa ku ngufu kuko batabisabwe yazamutse mu cyiciro cya Kabiri uyu mwaka aho yazamukanye n’indi yo mu Karere ka Nyagatare bakaba bibaza impamvu abo muri Nyagatare bo badakatwa amafaranga bikaba kuri bo bonyine kandi ikipe zombi ari izo mu Ntara imwe y’iburasirazuba.
Turakomeza kubakurikiranira iby’iyi nkuru mu gihe twaramuka tumenye icyo ubuyobozi bw’Akarere bubivugaho tukaza kukibamenyesha mu zindi nkuru zacu .
