Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda, Nyirahabimana Soline ubwo yasozaga icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu Karere ka Rwamagana yasabye abayobozi kurwanya ruswa bashize amanga bakareka kubikora bakebaguza.
Ibi byagarutsweho kur’uyu wa 9 Ukuboza 2022 aho mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’iburasirazuba hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa uba buri mwaka tariki ya 9 Ukuboza.

Ibyimanikora Aline umwe mu baturage twasanze i Rwamagana avuga ko kuba ruswa idacika biterwa n’abayobozi batanga serivisi mbi ku baturage kandi bamwe mur’abo baturage batajijutse neza ku buryo batanga amakuru agasanga uyu muco nibawureka ndetse n’abaturage bagatinyuka kujya batanga amakuru na ruswa izacika.
Murangira Abdulaziz nawe ni umuturage akaba avuga ko ruswa izacika ariko bigizwemo uruhare mbere na mbere n’abayobozi kuko aribo bayisaba.

Agira ati:”Abaturage ubwabo ni abantu bahora bitinya, kuba yatinyuka gutanga amakuru ya ruswa arabitinya avuga ko umuyobozi yamuhemukira, ikindi kubera imikorere mibi y’inzego z’ibanze no gusiragiza umuturage bisaba ko yibwiriza agatanga ruswa kugira ngo ahabwe serivisi, ikindi numva hakwiriye kongera ubukangurambaga mu baturage bagakangurirwa kuyirwanya”.
Umukuru w’Intara y’iburasirazuba CG Emmanuel GASANA we avuga ko ari isoni n’ikimwaro kuba hakivugwa ruswa mu nzego z’ibanze avuga ariko ko yahagurukiwe aho binyuze mu nama no mu mugoroba w’ababyeyi biyemeje kuzajya batanga ubutumwa mu baturage bugamije kuyirwanya.

Umuvunyi mukuru Madame NIRERE Madeleine avuga ko ikigero cyo gutanga amakuru mu kurwanya ruswa kikiri hasi akaba asaba buri wese kubigira ibye, Agira ati:”Birakwiye ko abaturage barushaho kugira uruhare mu kurwanya ruswa batanga amakuru haba ku bayobozi cyangwa no ku wundi muntu wese”.
Asoza asaba abatanga serivisi mu nzego z’ibanze nukuvuga ku mudugudu, ku Kagali, mu Murengeno mu Karere no hejuru kongeremo ingufu kandi bagatanga serivisi nziza kuko utazabikora azahanwa, asaba kandi abantu gutiyuka bakajya batanga amakuru kuri ruswa kubera ko ngo utanze amakuru agirwa ibanga kandi akarindwa.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda, Nyirahabimana Soline ari nawe wari umushyitsi mukuru muri icyi gikorwa yavuze ko uru ari urugamba rureba bose.
Agira ati:” Urugamba rwo kurwanya ruswa ni urugamba rureba abantu bose nukuvuga abaturage batanga amakuru aho igaragaye hose ndetse kandi ni n’urugamba rureba abayobozi kuko nibo bayaka, iyo umuturage aje gusaba serivisi ukamusiragiza cyangwa ukamusaba kwibwiriza uba ukora amakosa kandi ntabwo umuturage twifuza kugeza ku isonga twahamugeza dukora gutya”.
Asoza agira ati:” Uru ni urugamba tugomba kurwana nk’uko izindi tuzirwana kandi ntitugomba kugoheka tutararutsinda, abayobozi ntidukwiye gukebaguza mu kurwanya ruswa”.
Ubushakashatsi bwagaragajwe n’urwego rw’Imiyoborere mu Rwanda RGB mur’uyu mwaka wa 2022 bugaragaza ko ikigero cy’abatse ruswa kigera kuri 29 naho mu bantu babajijwe barenga 4600 bakaba baravuze ko 97% aribo bahawe serivisi badatanze ruswa naho 3% akaba aribo batswe ruswa bakanayitanga.
Uyu munsi u Rwanda ni urwa 52 ku isi mu kurwanya ruswa rukaba urwa 5 muri Afurika rukaba urwa mbere muri Afrika y’iburasirazuba, rukaba rufite gahunda y’uko mu mwaka wa 2024 rugomba kuba rugeze ku kigero cya 96,5 rurwanya ruswa no kuza mu myanya ya mbere ku isi mu kurwanya ruswa mu mwa wa 2050 .