Ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya Ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Karere ka Rwamagana bwasojwe n’igikorwa cyo gusezeranya imiryango 30 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko maze bemeranya kuzabana akaramata mu mucyo bavuye mu mwijima bari basanzwemo.
Kur’uyu wa gatandatu tariki ya 11 Ukuboza 2022 mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Munyiginya mu Kagali ka Nyarubuye ho mu Ntara y’Iburasirazuba habereye igikorwa cyo gusoza ubukangurambaga bw’iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho mur’icyi gikorwa hanasezeranye imiryango 30 yari isanzwe ibana mu buryo butemewe n’amategeko maze bemeranya kubana mu muryango uzira amakimbirane.
Bamwe mur’aba basezeranye, batanze ubuhamya bavuga ko mbere bari basanzwe babana mu makimbirane ndetse bakavuga ko hari n’igihe umwe yajyaga yahukana ariko bakaza kugenda bagirwa inama binyuze mu bukangurambaga no mu zindi nama n’ubuyobozi cyangwa n’abaturanyi nuko baza kongera kubana ari nabyo byatanze umwanzuro bashyize mu bikorwa uyu munsi wo kwemera gusezerana bakabana akaramata.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana MBONYUMUVUNYI Radjab ari nawe wabasezeranyije yabasabye kwimika amahoro muri bo no mu baturanyi babo maze bakubaka umuryango utekanye.
Agira ati:”Iyi minsi 16 yo kurwanya ihohoterwa yadusigiye amasomo kandi meza, hari ababanaga mu makimbirane biyemeje kuyareka, hari ababanaga batarasezeranye, ubu twakwibaza ngo hagiye gukurikiraho iki? ubwo rero twari tumaze iminsi mu bukangurambaga bwimbitse reka byere kurangirira aha ngaha,turacyafite ingo zibana mu makimbirane, izo ngo zose ziradukeneye twese hamwe tubasange tubagire inama cyangwa se dutange amakuru twere guceceka”.

Asoza agira ati:” Ibyo byose ntabwo ari iby’ubuyobozi gusa cyangwa iby’abafatanyabikorwa ahubwo ni ibyacu twese kuko umuryango utekanye nicyo cyerekezo twahisemo nk’abanyarwanda, abo muzajya munyuraho badatekanye mujye mubafasha kuko u Rwanda tubayeho tudatekanye urwo Rwanda ntirwabaho, tuharanire ko twagira umuryango utekanye”.
Uyu munsi imiryango isaga 30 nukuvuga abagabo 30 n’abagore 30 babanaga mu buryo butemewe n’amategeko bafashe umwanzuro basezerana byemewe n’amategeko.
Ni igikorwa kandi cyaranzwe n’ibindi bikorwa binyuranye nko kuremera abatishoboye aho hari uworojwe inka, babiri borozwa ihene, abana 40 bahabwa ibikoresho by’ishuri, abandi 8 bahabwa uburiri bwo kuraraho(matelas), hanatangwa sheki y’amafaranga ibihumbi 300 y’u Rwanda azafasha mu kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza(Mutuelle de sante).
Icyi gikorwa cy’ubukangurambaga cyatangiye tariki ya 25/11/2022 kikaba cyasojwe kur’uyu wa 10/12/2022 aho cyari gifite Insanganyamatsiko igira iti:”Dufatanye twubake umuryango uzira ihohoterwa”.

