Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Mwulire hatashywe ku mugaragaro Ikigo nderabuzima cyitezweho kuzatanga serivisi zimwe na zimwe z’Ubuzima zajyaga ziboneka ku baturage bigoranye kuko byabasabaga gukora urugendo rurerure bajya ku Bitaro bya Rwamagana.
Kur’uyu wa mbere tariki 29/05/2023 mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Mwulire hatashywe ku mugaragaro ikigo Nderabuzima cyije gufasha abatuye Mu Murenge wa Mwulire no mu nkengero zawo kubona serivisi nziza zijyanye n’ubuzima.
AHOBANTEGEYE Domitille umwe mu batuye mu Murenge wa Mwulire avuga ko bagiye kuruhuka imvune bajyaga bahura nazo bajya kwivuriza kure.
Agira ati:”Kigiye kudufasha byinshi kuko hari serivisi tutabonaga hano ariko ubu turaruhutse kuko tutazongera gukora urugendo rurerure tujya kwivuriza kure”.
Asoza agira ati:”Mbere nk’iyo wazanaga umubyeyi uje kubyara hari igihe baguhaga transfer bikagusaba kujya i Rwamagana, tukavunika haba ku rugendo rurerure ndetse n’amatike, ubu rero turaruhutse kuko ubu tuzajya tuvurirwa hano”.
SEMINEGA Fulgence wo mu Murenge wa Mwulire nawe avuga ko iki Kigo Nderabuzima kije kuruhura abarushywaga no kujya kwivuriza kure.
Agira ati:” Ubu Leta ituvunnye amaguru, ntituzongera kuvunika, nkora urugendo rw’ibirometero birenga 4 nza hano, urumva iyo byabaga ngombwa ko njya kwivuriza i Rwamagana navunikaga cyane ariko ubu nzajya nivuriza hano, urumva ko nduhutse “.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana MBONYUMUVUNYI Radjab avuga ko iki Kigo Nderabuzima kizafasha benshi kuko kigiye gutanga serivisi zajyaga zikenerwa ariko ntizihaboneke.
Agira ati:” Twishimiye ko icyi Kigo Nderabuzima cyabonetse ndetse kikaba kizatanga umusaruro kuko mbere ntihabaga serivisi zo kubyaza, ntihabaga serivisi zo kubaga n’izindi,….. mbere wazaga bakagusuzuma gusa ariko ubu uzajya uza banagufate ibizamini, urumva ko kije gikenewe kuko kizafasha benshi”.
Afungura ku mugaragaro iki Kigo Nderabuzima, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima Dr IYAKAREMYE Zachee avuga ko icyi Kigo Nderabuzima kije ari igisubizo ku buzima bw’abatuye muri Mwulire no hafi yaho.
Agira ati:”Mbere bakoraga urugendo rurerure bikabatakariza umwanya, amafranga ndetse rimwe na rimwe bakanahatakariza ubuzima, ni igisubizo rero kuri serivisi z’Ubuzima ku batuye hano”.
Akomeza agira ati:” Icyi Kigo Nderabuzima cyari mu mihigo ya Minisiteri y’ubuzima kuko uyu Murenge wari mu Mirenge yo muri Rwamagana idafite ikigo Nderabuzima, tunejejwe rero no kuba uyu muhigo wesejwe mbere y’umwaka wa 2024″.
Asoza asaba abatuye muri Mwulire no hafi yaho kugana iki Kigo Nderabuzima bagahabwa serivisi z’Ubuzima zigiye kujya zihatangirwa bityo bakareka kuremba no kurwarira mu rugo ahubwo bakiteza imbere.
Iki Kigo Nderabuzima cya Mwulire cyatangiye kubakwa muri 2013 kigamije gufasha ababyeyi bo muri Mwurire na Munyiginya kuko bagorwaga no kubona serivisi zijyanye no kubyara.
Mu mwaka wa 2015 nibwo cyatangiye gukora ariko cyiri ku rwego rwa poste de Sante ubu kikaba cyabaye ikigo Nderabuzima aho cyuzuye gitwaye amafranga arenga miliyoni 600 z’amafranga y’u Rwanda kikaba cyarubatswe ku bufatanye bw’abaterankunga banyuranye barimo Health Builders, Better World n’abandi,…aho kizajya cyakira abaturage bangana na 33 936 batuye muri Mwurire n’abahaturiye .
Ni ikigo Nderabuzima cyakira abantu bari hagati ya 80 n’100 ku munsi kikaba ari kimwe mu bigo nderabuzima 16 bibarizwa mu Karere ka Rwamagana gatuwe kugeza ubu n’abaturage bangana na 484 953 bari ku bucukike bwa 711 kuri km2 imwe .