Tuesday, October 3, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

Rwamagana: Bizihije Umuganura basabwa gusigasira Ubumwe no kudaheranwa

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2023/08/05
in HOME, AMAKURU, MU RWANDA
0
1.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Ubwo hizihizwaga umunsi w’Umuganura, Guverineri w’Intara y’iburasirazuba yibukije Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana ko uyu munsi ukwiye kubibutsa  gukomeza gusigasira umuco wo gufatanya no gusangira atari ku munsi w’Umuganura gusa ahubwo no mu mibereho yabo ya buri munsi bityo ubumwe bugashinga imizi muri bo.

Ni igikorwa cyabaye kur’uyu wa gatanu tariki ya 4 Kanama 2023 aho mu Karere ka Rwamagana cyabereye mu Murenge wa Mwurile mu Kagali ka Bushenyi .

IZINDI NKURU WASOMA

Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bungutse umuhanzi mushya uzanye imbaraga zidasanzwe

Burundi: Kubera Big Fizzo abarundi barakariye The Ben ari ku rubyiniro

Abaturage bishimiye kwakira abayobozi babo ndetse bagasangira umusaruro nk’igisobanuro cy’Umuganura aho kera Abaturage basangiraga umusaruro n’Umwami ariko bakazirikana n’abataragize icyo beza maze nabo bagasangizwa.

Murama Innocent ni umwe mu batuye mu Kagali ka Bushenyi, agira ati:”Twishimye cyane kuba twizihije uyu munsi turi kumwe n’abayobozi bacu, iyo urebye ubona ko harimo ikinyuranyo uko kera umuganura wizihizwaga n’uko bikorwa ubu”.

-MURAMA Innocent, Umuturage wo mu Karere ka Rwamagana-

Ati:”Kera wasangaga igikorwa cyo gusabana abantu bagasangira nk’uku kitabaho ariko ubu twahuye hamwe n’abayobozi bacu turasangira turishimana kandi twese ntawahejwe, ibintu ubona ko ari byiza”.

Mukansanga Alphonsine nawe ni Umuturage wo mur’Aka Kagali ka Bushenyi nawe akaba avuga ko bishimiye uyu munsi w’Umuganura akaba avuga ko yatahanye umuhigo w’uko nawe ubutaha azaganuza bagenzi be, Agira ati:”Uyu munsi uratunejeje, umuhigo ntahanye nuko nange ubutaha ngomba kuzaba nejeje ibintu byinshi ku buryo nange nzaganuza abaturanyi bange”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Radjab Mbonyumuvunyi avuga ko umuganura ari igisobanuro cyiza cyo gusabana n’abaturage.

-Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Radjab Mbonyumuvunyi-

Agira ati:”Kera umuganura wari igisobanuro cy’ibyishimo aho umwami na rubanda rw’umwami basangiraga, ugenekereje habaga ari nko mu kwezi kwa 8, byabaga ari umwanya wo kwishimira umusaruro abaturage babaga baragezeho ariko n’abatarahiriwe n’umusaruro bakaganuzwa bityo nabo ntibicwe n’inzara ukaba umwanya mwiza wo gusabana “.

Yasoje asaba abaturage hirya no hino mu Karere ka Rwamagana gusangira bagamije ko nta n’umwe uheranwa n’ubwigunge kur’uyu munsi w’Umuganura.

Umuyobozi w’Intara  y’Iburasirazuba Emmanuel Gasana  wari Umushyitsi Mukuru muri ibi biroli yavuze ko Umunsi w’Umuganura ukwiye kwibutsa abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba by’Umwihariko abaturage bo mu Karere ka Rwamagana igaruka ry’umuco w’Abanyarwanda.

-Umuyobozi w’Intara  y’Iburasirazuba Emmanuel Gasana-

Agira ati:” Ni umunsi wo kwibukiranya no gushimangira ko umuco w’Abanyarwanda udakwiye gucika kuko Umuganura werekana umuco n’uburumbuke kubera ko byerekana umusaruro ariko bikanibutsa umuhigo kuko gukora byerekana umuhigo kandi bikanazana ubuzima mu rugo, bikaganisha no gusangira umusaruro no gufatanya aho utagize icyo abona (yeza) ahabwa na mugenzi we”.

Akomeza agira ati:” Umunsi w’umuganura rero ukwiriye kutwibutsa gusigasira umuco wacu nk’Abanyarwanda  tuzirikana ko ari isano iduhuje”.

Yasoje agira ati:” Tuzwiho ko Intara yacu (Iburasirazuba) ariyo igira umusaruro mwinshi mu gihugu, ni umusaruro ukwiye kuba mwinshi rero, tugahinga kandi tugahinga ubutaka bushoboka bwose kandi bugahingirwa ku gihe maze ibisaruwe bigatunga abantu ariko n’ibisigazwa bigatunga amatungo yacu”.

Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Mwurile mu Kagali ka Bushenyi niho hizihirijwe Umunsi w’Umuganura ku rwego rw’Intara y’iburasirazuba aho ibi birori byaranzwe n’ibikorwa binyuranye nko kuba berekanye uko umugeni kera yatwarwaga mu ngobyi agiye gushyingirwa, abana bazi kuvuga ibyivugo n’umuvugo, n’ibindi aho wabonaga abaturage bakubise buzuye baje kwizihiza Umuganura bari kumwe n’Abayobozi babo.

Mur’uyu mwaka Umuganura wahawe Insanganyamatsiko igira iti:“Umuganura Isoko y’Ubumwe n’ishingiro ryo kudaheranwa”aho mu butumwa bwatanzwe n’inteko y’Umuco mu Rwanda busaba Abanyarwanda kwishimira ibyiza byagezweho ariko bikaba n’ishingiro ryo kudaheranwa ku bagizweho ingaruka n’ibiza.

-Abayobozi bagaragarijwe n’Abaturage umusaruro bejeje mur’uyu mwaka-

-Hashimiwe ababaye indashyikirwa mu bikorwa binyuranye mu Murenge wa Mwurile-

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bungutse umuhanzi mushya uzanye imbaraga zidasanzwe

October 3, 2023
1.5k
HOME

Burundi: Kubera Big Fizzo abarundi barakariye The Ben ari ku rubyiniro

October 2, 2023
1.4k
AMAKURU

Nyanza: Umusore yiyahuriye muri kasho

October 2, 2023
1.4k
HOME

Pasiteri yongwe yafunzwe, akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’uburiganya

October 2, 2023
1.5k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In