Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda yakiriye inguzanyo ya Miliyoni $ 300 Zo Kongera Umusaruro w’Ubuhinzi binyuze mu mushinga mushya watangijwe i Kigali wiswe CDAT Project uzafasha abahinzi kugera ku iterambere rishimishije.
Uyu mushinga bise Commercialization and De-Risking for Agricultural Transformation, (CDAT Project ), uzakorera mu Turere twa Muhanga Nyanza, Ruhango, Huye, Gisagara, Nyaruguru , Kayonza, Bugesera, Gatsibo, Nyagatare, Kirehe, Rusizi, Nyamasheke, Gicumbi, Gasabo na Kicukiro.
Ni inguzanyo yatanzwe na Banki y’isi ikazashyira mur’uyu mushinga mu gihe cy’imyaka itanu.

Umuyobozi wa Banki y’isi mu Rwanda witwa Roland Pryce yavuze ko bahaye u Rwanda ariya mafaranga kugira ngo ruyashore mu mishinga igomba gutuma rwihaza mu biribwa.
Naho Minisitiri ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda Dr Mukeshimana Geraldine we yavuze ko u Rwanda rwanejejwe n’iriya nguzanyo kandi yizeza ko izafasha Abanyarwanda badafite ibikoresho byabafasha kuzamura umusaruro harimo n’ifumbire .

Inzego za Leta y’u Rwanda zivuga ko ariya mafaranga azashorwa mu nzego zitandukanye harimo gushyiraho uburyo buboneye bwo kuhira ubuso bunini kurushaho.
Bikaba biteganyijwe ko ingo 235,977 zo mu turere twa Muhanga Nyanza, Ruhango, Huye, Gisagara, Nyaruguru , Kayonza, Bugesera, Gatsibo, Nyagatare, Kirehe, Rusizi, Nyamasheke, Gicumbi, Gasabo na Kicukiro bazabona zizahabwa akazi mu ishyirwa mu bikorwa by’uriya mushinga ariko hakazibandwa ku bagore n’urubyiruko.