Abanyamakuru wa IWACU TV bamaze imyaka 4 bafungiye i Mageragere muri Gereza ya Kigali, Urukiko rukuru urugereko rwa Nyarugenge rwasanze ari abere ku byaha bifitanye isano no gutangaza amakuru agamije guteza imvururu muri rubanda no kwangisha u Rwanda ibihugu by’amahanga rutegeka ko bahita bafungurwa.
Mutuyimana Jean Damascène, Nshimiyimana Jean Baptiste na Niyonsenga Shadrack bose bafunzwe mu mwaka w’i 2018 barekuwe kuri uyu wa gatatu nyuma yo gusanga ari abere
Aba Banyamakuru bafunguwe nyuma y’uko ubushinjacyaha bwari bwabasabiye gufungwa imyaka 22 y’igifungo mu iburanisha riheruka kuba ku wa 15 Nyakanga mur’uyu mwaka.
Umucamanza yavuze ko ubushinjacyaha nta bimenyetso bugaragaza bihamya aba banyamakuru biriya byaha bibiri bya mbere, naho icyaha cya gatatu avuga ko kitari mu itegeko rishya rihana ibyaha.
Yavuze ko ikirego cy’ubushinjacyaha kuri aba banyamakuru bamaze imyaka hafi itanu bafunze “nta shingiro gifite ategeka ko bahita bafungurwa” .
Ubushinjacyahaha bwari bwasabye ko aba banyamakuru bafungwa imyaka 22 kugeza ubu bikaba bitaramenyekana niba buzajuririra iki cyemezo cy’urukiko.
Bamwe mu banyamakuru bakaba bishimiye icyi cyemezo cy’urukiko ariko bakavuga ko hakwiriyeho kujya habaho gutanga ubutabera bubangutse kuko gufunga umuntu imyaka 4 nyuka ukaza gusanga ari umwere bifatwa nk’ubutabera budatangiwe igihe.