Abarimu bo mu Rwanda nyuma yo kongezwa umushahara ubu bashyiriweho gahunda ya Gira iwawe aho bazahabwa inzu zo kubamo, ku rundi ruhande abanyamakuru bo baracyategereje umucunguzi kuko ubukene burabarembeje.
Inkuru dukesha Ikinyamakuru Taarifa ivuga ko Banki Nyarwanda y’iterambere, BRD, yasinyanye amasezerano na Umwarimu SACCO yo kuzafasha abarimu gutunga inzu zabo binyuze mu cyo bise ‘Gira Iwawe’.
Iyi ikaba ari indi nkuru nziza ku mwarimu nyuma y’uko Leta ifashe icyemezo cyo kubazamurira umushahara.
Amasezerano yasinywe kuri uyu wa Mbere taliki 13, Werurwe, 2023 hamwe n’ubuyobozi bw’Umwarimu SACCO avuga ko abarimu benshi bazabona iriya nguzanyo ikazishyurwa mu myaka 15.

Iyi ni inkuru nziza kandi yishimiwe na bamwe mu barimu gusa ku rundi ruhande abanyamakuru bo bakomeje kokamwa n’ubukene.
MUHOZA Gervais (amazina yahinduwe) asaba ko n’abanyamakuru bakwiriye gutekerezwaho ku birebana n’iterambere ryabo.
Uyu agira ati:” Iyo umukozi agiye mu nama runaka yemerewe guhabwa insimburamubyizi, ariko umunyamakuru iyo agiyeyo usanga bamuteragirana bavuga bati wowe nta tegeko ritwemerera kuguha insimburamubyizi niyo twayaguha bashobora kuvuga ko ari ruswa tuguhaye”.
Uyu agakomeza agira ati:” None niba bimeze gutya, umunyamakuru azatera imbere bgenze gute ko Abanyarwanda batamamaza ngo tuvuge ngo bazatungwa na publicite?
Uyu asoza asaba inzego zitandukanye kunamura amaso bakagerageza no kwibuka abanyamakuru.
Ni nyuma y’aho kuwa 01 Kanama 2022, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente yatangaje ko abarimu bazamuriwe umushahara ku kigero cya 88% ku barimu bo mu mashuri abanza, na 40% ku barimu bafite impamyabumenyi za A1 na A0.
