Ku Muyumbu, agace kari mu nkengero za Kigali mu karere ka Rwamagana, ikibazo cy’amazi ni ingutu, ku iriba ryaho amazi aravoma uw’imbaraga, uwa nkeya agataha amara masa.
Nyiraminani niho asanzwe avomera, ariko bigenda birushaho kugorana uko amazi agenda abura mu ngo zo kuri uyu muhana.
Ati: “…kubera imbaraga z’abasore nyine bakwigizayo, wabona nta mbaraga ufite ugasubirayo. Ushobora gutonda umurongo ukahamara nk’isaha imwe cyangwa amasaha abiri.”
Mu birometero byinshi uvuye hano ugana iburasirazuba, mu karere ka Kayonza naho ntibakunze koroherwa n’ibura ry’amazi.
Sylvere Bahizi w’i Kayonza azinduka kare akajyana igare rye n’amajerikani kuvoma amazi y’isoko mu gishanga muri 4km akayazamukana akayagurisha.
Iri riba ayakuraho risanzwe riha amazi imiryango igera ku 3,000 ku munsi idafite amazi mu ngo.
Bahizi ati : “Ni ukubyuka saa kumi n’imwe ukayavoma ukayapakira ukayazamura. Aka ni akazi kantunze ,mfite icyo mariye abaturanyi nanjye kandi bakampa amafaranga.”
Uretse aba kandi hari n’abaturage batuye mu Karere ka Gasabo ahazwi nka Nyabisindu mu murenge wa Remera bavuga ko badaheruka amazi bakavuga ko kugeza ubu ijerikani y’amazi bayigura amafranga 200fw.
Iruhande rw’aho Bahizi atuye hari ikigo cyitwa IRIBA Water Group kikaba ari ikigo cyigenga gitunganya amazi kikayagurisha, kikaba kivuga ko kigamije kuyageza ku baturage b’amikoro aciriritse.
Ernest Sebera ukuriye iki kigo aganira na BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko bageza amazi ku bantu 100,000 ku munsi kandi ngo bafite intego yo kuyageza ku bantu 500,000.
Ati : “Abantu ubona aha abenshi ntibashobora kubona amafaranga 2,000 ku munsi yo kugura amazi yo mu macupa. Twe twagerageje gushyira litiro imwe ku mafaranga 100. Ni igisubizo cyabadafite ubushobozi bwo hejuru.”
Bashyizeho uburyo umuntu yivomera amazi yo kunywa akishyura akoresheje ikarita y’ikoranabuhanga ku nzu ntoya bashyize hirya no hino mu mijyi minini ahahurira abantu benshi.
Ibarura ku mibereho y’ingo ryatangajwe mu 2021 rivuga ko 72% by’ingo zo mu mijyi y’u Rwanda zigera ku mazi meza nibura muri 200m na 56% zo mu cyaro zikayageraho nibura muri 500m.
Leta kandi yihaye intego y’uko mu 2024 amazi meza azaba agera ku Banyarwanda bose, nubwo hakorwa byinshi ngo iyi ntego igerweho amazi aracyari ingume kuri benshi.